FERWACY yashimiye Areruya Joseph

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda [FERWACY], ryageneye igihembo cyihariye, Areruya Joseph wakinnye ku rwego rwiza uyu mukino ndetse agahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye muri uyu mukino.

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ni bwo hatangajwe inzira zizacamo isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka Igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda.” Ni irushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 17 ribaye mpuzamahanga. Ni inshuro ya karindwi rigiye gukinwa riri kuri 2.1.

Uyu muhango wabereye kuri Kigali Delight Hotel, witabirwa n’abarimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nyirishema Richard, Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson n’Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi.

Wabanjirijwe no gushimira Areruya Joseph uherutse guhagarika gukina umukino w’igare agahitamo kwerekeza mu butoza. Uyu mukinnyi wakoze izina mu mukino wo Gusiganwa ku Magare, yahawe igihembo nk’ikimenyetso gihamya ko bazirikana ibyo yakoze.

Mu 2017, Areruya yegukanye Tour du Rwanda, 2018 yegukanye La Tropicale Amissa Bongo, Tour de l’Espoir yo muri Cameroun. Muri uyu mwaka kandi yabaye umukinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika. Afite umwihariko wo kuba umukinnyi w’Umunya-Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix, akarirangiza mu 2019.

FERWACY Ubwo yashyikirizaga Areruya igihembo
Bamushimiye uruhare rwe mu mukino wo gusiganwa ku igare
Yazanye n’Umuryango we

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *