Hagiye gutahwa Hoteli ya FERWAFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwemeje ko mu mezi make ari imbere hazatahahwa Hoteli yubatswe n’iri shyirahamwe.

Nyuma y’imyaka irindwi yubakwa, hoteli y’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, igiye gutahwa ndetse izatangira ibikorwa bya yo mu mezi atatu ari imbere.

Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane.

Mu mwaka ushize, hari hatangajwe ko iyi hoteli izatahwa mbere y’uko Inama ya FIFA yabereye i Kigali muri Werurwe 2023, iba.

Iyi hoteli y’inyenyeri enye, yazamuwe i Remera, byatangajwe ko izaba igizwe n’ibyumba bigera kuri 88. Yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016. Yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, ni ukuvuga akabakaba miliyari 4 Frw yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi barimo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA n’iryo muri Maroc.

Imirimo yo kuyubaka yasubukuwe nyuma y’imyaka ine ihagaze kubera ikibazo cy’amikoro, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse byari byitezwe ko bizagera muri Kamena 2022, igice cya mbere cy’ibyumba 40 cyaramaze kurangira ariko si ko byagenze.

Kutabonekera igihe kw’amafaranga FERWAFA yari yemerewe na FIFA na FRMF ya Maroc ni byo byatumye imirimo yo kubaka iyi hoteli ihagarara kuva mu ntangiriro za 2018.

Ubwo imirimo yo kubaka iyi hoteli yari igeze muri 50%, FERWAFA yahaye FIFA inyemezabwishyu kugira ngo iyihe amafaranga yayemereye, na yo iyisaba kugaragaza aho izakura amafaranga ayifasha kugeza imrimo muri 70% kugira ngo itange ayo yemeye.

Byabaye ihurizo kuri FERWAFA yari imaze iminsi isa n’iyahebye amafaranga y’Abanya-Maroc. Kutabonekera igihe kw’amafaranga y’aba Barabu byatewe n’uko byahuriranye no kuba iki gihugu cyariyamamarizaga kuzakira Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe amatora yari ateganyijwe mu mpeshyi ya 2018 ubwo habaga Igikombe cy’Isi mu Burusiya, bityo bikaba byari gufatwa nko gutanga ruswa ku bindi bihugu bizatora.

- Advertisement -

Amatora yabaye ku wa 13 Kamena 2018, yarangiye Maroc igize amajwi 65, itsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique byari byishyize hamwe, byo byagize amajwi 134.

Guhagarara kw’iyi mirimo byatumye FERWAFA yishyura agera kuri miliyari 1.15 Frw ku bari bashinzwe kubaka iyi hoteli (China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd) n’abashinzwe igenzura.

Nyuma yaho, FERWAFA yongeye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ko ryabaha inkunga ryemeye kugira ngo umushinga ugezwe ku rwego FIFA yifuzaga ikabona kurekura amafaranga yayo. Byasaga n’aho Maroc ibigendamo gake kugeza ubwo impande zombi zahujwe n’abo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

FIFA yahuje impande zose kugeza byumvikanyweho ko Maroc itanga amafaranga ndetse n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi, rwemera gushyigikira iyubakwa ry’iyi hoteli.

Hoteli ya FERWAFA igiye gutahwa mu mezi atatu ari imbere
Igishushanyombonera mbere y’uko itangira kubakwa mu 2015
Ibikorwa byo gutangira kuyubaka, byatangijwe na Gianni Infantino uyobora FIFA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *