Hari Abanyarwanda bagitsimbaraye ku irondabwoko

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko hari abantu bataracika ku myumvire y’irondabwoko ndetse hakaba n’abayikoresha bagamije guheza abandi mu bukene.

Yabivuze ku wa Gatandatu, tariki 16 Ugushyingo 2024, mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’amateka n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu kwimakaza imyumvire n’imitekerereze ihamye, yagejeje ku bitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri.

Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko nubwo hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye, hari ahakigaragara ibikorwa bibi byibasira abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Muri aya mezi 3 ashize twagiye tubona ingero z’ahongeye kuba ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe mu babikora ugasanga ari n’abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano cyangwa se abo mu miryango yabo.”

Yatanze urugero rw’umukecuru baherutse kwicira mu Murenge wa Rukumberi, bishe mu buryo bubi bamuciye umutwe bakamuhamba mu kimoteri iwe.

Akomeza agira ati “Mu kwezi kwa 8 twagize izindi ngero 4, hari abacitse ku icumu 2 bishwe mu Karere ka Nyaruguru, undi mu Karere ka Karongi ndetse na Ruhango, nubwo igipimo ari cyiza ariko haracyari ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kurandura burundu.”

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko hakiri abanyarwanda bagifite imyumvire ndetse hakaba n’abayikoresha bagamije guheza abandi mu bukene, ubujiji, ubuhanuzi bushukana, irondabwoko ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Mu nzego zose, hari abantu bagifite imyumvire idashaka guhinduka, itsimbaraye ku mateka y’imitegekere y’Igihugu ku butegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri”.

Hari ibyo Rwanda rwahisemo

- Advertisement -

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko u Rwanda rwahisemo ibintu bitatu ari byo kuba umwe, gukorera hamwe no kubazwa inshingano, hamwe no kureba kure, ari na byo bishimangira uburyo budasanzwe bwo gukora.

Minisitiri Bizimana yagize ati “Kubasha gukora neza inshingano twahawe ni indangagaciro y’ingenzi”.

Minisitiri Dr. Bizima yavuze ko aya mahame uko ari atatu ari ingenzi mu miyoborere y’u Rwanda, kuko u Rwanda rufata umuco n’indangagaciro zarwo nk’umusingi ruzubakiraho mu kugera ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.

Mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba akamaro k’indangagaciro y’ubudaheranwa, gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere bishingiye ku mateka no kwikemurira ibibazo.

Imibare yerekanye ko 99% by’Abanyarwanda bemeje ko bashyize imbere ubudaheranwa no kwimakaza Ubunyarwanda kurusha ibindi byose bibatanya.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ku rwego rw’umuntu ku giti cye, igipimo kiri kuri 80% by’abagaragaza ko kwimakaza ubudaheranwa bibafasha guhangana no gukira ibikomere bishingiye ku mateka.

Ku rwego rw’umuryango, igipimo kiri kuri 77%, ku rwego rwa Sosiyete Nyarwanda, igipimo kiri kuri 86% naho mu nzego z’imiyoborere kikaba kuri 85%.

Igabanuka ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryagabanutseho 14% mu myaka ine ishize.

Ibi bikaba byerekana akamaro k’indangagaciro y’ubudaheranwa mu gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere, kwishakamo ibisubizo, gushimangira Ubunyarwanda, kwigira no kwiteza imbere.”

Hakaba haragaragajwe ko hakenewe ingamba zirimo guhindura imyumvire mu mikorere, bihereye ku bayobozi ndetse n’abakozi ba Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere, kugira ngo ubumwe bukomeze bushimangirwe.

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW