Ibibazo by’ingutu bitegereje Komite ya Rayon Sports

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, Komite Nyobozi y’iyi kipe iyobowe na Twagirayezu Thadé, ifite umukoro wo gukemura burundu ibibazo birimo iby’amikoro iyi kipe ihorana.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, ni bwo hatowe Komite Nyobozi izayobora umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Iyi Komite igizwe na Twagirayezu Thadée nka Perezida, Muhirwa Prosper wagizwe visi perezida wa mbere, Ngoga Roger wagizwe visi perezida wa kabiri na Rukundo Patrick wagizwe Umubitsi.

Uretse aba kandi, hanatowe umujyanama wa yo, wagizwe Gacinya Chance Denis nawe wigeze kuyobora iyi kipe mu myaka ishize. Hatowe kandi abagize Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, bayobowe na Muvunyi Paul.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, imaze iminsi iri mu mwuka mwiza wazanywe no kuba imaze imikino umunani ya shampiyona itsinda kandi nta gitego yinjijwe.

Abatowe bafite umukoro wo gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’ingutu Gikundiro imaranye imyaka ine ya manda ya komite nyobozi icyuye igihe.

Kugarura Ubumwe bw’Aba-Rayons.

Kimwe mu byakomeje kugaruka muri manda ishize ku bayobozi bari bayobowe na Capt [Rtd], Uwayezu Jean Fidèle, ni ugutatanya imbaraga ku bakunzi ba Rayon Sports. Ibi  byahereye ku kuba hari abo RGB yakumiriye mu bikorwa byose by’iyi kipe ndetse na bo bajya ku ruhande kuko nta yandi mahitamo bari bafite.

Ikirenze kuri ibi kandi, hanumvikanye imvugo zikakaye ku bari bayoboye iyi kipe y’i Nyanza, zigaragaza ihangana n’abigeze kuyiyobora, ndetse bamwe baniswe ibisambo nyamara baratangagamo imitungo y’imiryango ya bo.

Aha rero, ni ho umukoro kuri Twagirayezu Thadée na bagenzi be, uzira kuko kugira ngo babashe kongera guha ibyishimo Aba-Rayons, ni uko bagomba guhuza imbaraga aho ziri hose ariko ikitari icyo bizakomeza bigorane.

- Advertisement -

Gushakira ikipe ubushobozi!

Kimwe mu bibazo bikomeza kugaruka umunsi ku wundi muri ruhago y’u Rwanda, ni amikoro make. Gusa imwe mu zakunze kugorwa cyane n’iki kibazo, ni Rayon Sports ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Kimwe mu bisobanura neza ibi, ni uko Komite Nyobozi icyuye igihe, yasanze ikipe ifite amadeni y’arenga miliyoni 800 Frw ariko na bo basize hakirimo ideni rya miliyoni zirenga 450 Frw ziganjemo imishahara y’abakozi ndetse n’amafaranga yo gusinya amasezerano [Recruitment fees].

Nyamara n’ubwo iyi kipe yo mu Nzove ihorana amadeni, ni yo ikunzwe na benshi mu rwa Gasabo ariko kubabyaza umusaruro byakomeje kugorana. Umuyobozi mushya na bagenzi be, bafite umukoro wo gushakira iyi kipe ahazava ubushobozi buyitunga mu buryo burambye kuko ikitari icyo kubona ibyishimo bizakomeza bigorane.

Aba-Rayons bakumbuye igikombe cya shampiyona!

Imyaka ibaye itanu yikurikiranya, Gikundiro itazi igikombe cya shampiyona uko gisa. Muri icyo gihe cyose, mukeba wa yo, APR FC ni yo yagiye ibyegukana. Bisobanuye ko igiheruka mu 2018-2019.

Aha ni ho abazi neza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda bavuga ko kugira ngo yongere yiyunge n’abakunzi ba yo, isabwa kumanika igikombe cya shampiyona kugira ngo izabashe guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo [CAF Champions League].

Kwemera kubazwa inshingano.

Kimwe mu bizahaje umupira w’amaguru w’u Rwanda, harimo kutabazwa ibyo umuntu ashinzwe. Nyamara ibyo umuyobozi runaka aba ayoboye, ni iby’abantu benshi baba baramuragije ubwo bamutoraga biciye mu Nteko Rusange nk’urwego rukuru rushobora gufata ibyemezo runaka mu muryango runaka.

Muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, hakomeje kugaragara ikintu cyo kuyobora ariko uyoboye uyu muryango mugari ntagire icyo abazwa mu gihe hari ibitari kugenda neza. Komite Nyobozi nshya iherutse gutorerwa kuyobora Umuryango wa Rayon Sports, ifite umukoro wo gukora ibitandukanye n’iby’abandi bamwe bayibanjirije, ikemera kubazwa n’abanyamuryango mu gihe hari ibitari kugenda.

Guca ikintu cyo kudakorera mu mucyo!

Ni gake mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, uzahasanga ukuri. Ariko si igisobanuro cy’uko nta kuri kubamo ahubwo bisobanuye ko ukubamo ari guke kuko abenshi bawubamo ntibifuza gukorera mu mucyo. Ubuyobozi bushya bwa Gikundiro, bufite umukoro wo guca kudakorera mu mucyo byakunzwe kuyivugwamo, maze bukemera gukorera neza abanyamuryango kandi byose bigaca mu mucyo.

Uretse iyi Komite Nyobozi yatorewe kuyobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere, hanashyizweho izindi nzego zizayungangira mu rwego rwo guhuza imbaraga hagamijwe gushakira hamwe ibyishimo by’Aba-Rayons.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée afite umukoro wo kurwana n’ibibazo by’amikoro iyi kipe ifite
Paul Muvunyi aracyari hafi cyane ya Rayon Sports
Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports
Abitwa Aba-Rayons b’ukuri bose baracyahari

UMUSEKE.RW