Ibyo utamenye ku buzima bwa Lamine Yamal

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuba yaravutse ku babyeyi babiri bakomoka muri Afurika, Lamine Yamal ukina mu busatirizi bw’ikipe y’Igihugu ya Espagne na FC Barcelona, ni umusore wabanje guca mu bigeregezo mbere yo kugera ku rwego ariho magingo aya.

Mu mwaka w’2000, ni bwo Mounir Yamal ubyara Lamine Yamal akaba akomoka mu gihugu cya Maroc, yerekeje muri Espagne aho yari agiye gushakira ubuzima nyuma yo kubona ko aho avuka byanze.

Uyu mubyeyi akigera muri iki gihugu, nta bwo yahise abona akazi keza ariko yabonye akatatuma aburara. Yahise amenyana n’umugore ukomoka muri Guinée Équatorial ndetse baba inshuti kugeza ubwo babanye banabyarana umwana w’umuhungu, bamwita Lamine Yamal.

Gusa ku bw’amahirwe make, nta bwo uru rugo rwarambye ahanini biturutse ku buzima umubyeyi wa Lamine Yamal yari abayemo. Nyuma yo gutandukana n’umugore, Mounir Yamal yakomeje kurera umwana we kugeza magingo aya.

Uko imyaka yicuma, ni ko uyu mubyeyi yaje kuvumbura ko umuhungu we afite impano yo gukina umupira w’amaguru. Kuva ubwo yatangiye kumushakira Irerero ryiza ryigisha umupira ariko aho akomanze hose bakamuca amafaranga kugira ngo bakire umwana we [Lamine Yamal].

Uyu mubyeyi yaje kugira amahirwe abona Irerero ritamusaba amafaranga, ahitamo kuba ari ho ajyana umuhungu we, cyane ko nta yandi mahitamo yari afite uretse gushaka igishoboka cyose cyatuma uyu musore abona aho akina.

Iyo Imana Yagutunze itoroshi, ibyo ukoze byose biba byiza. Ntibyatinze ko abashinzwe gushakira abana Irerero rya La Masia ya FC Barcelona bamenya ko hari umwana muto ufite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru. Byabazanye kumureba muri iryo rerero yakinagamo ndetse birangira bahise bamujyana muri La Masia.

Kuva ubwo, hatangiye amateka mashya kuri Lamine Yamal. Ababyeyi be bahise bahabwa aho gutura kandi heza habakwiye. Uyu musore we yahise ahabwa byose bimwemerera kwigira umupira muri iri rerero riri mu akomeye ku Isi kandi yaciyemo abarimo Linoel Messi.

Uyu musore yahise atangira gushyirwa mu kipe z’igihugu z’abato za Espagne. Ibi byatumye ababyeyi be bahita bahabwa Ubwenegihugu bwa Espagne ndetse banahabwa ibyangombwa by’inzira [Pasiporo] bya Espagne.

- Advertisement -

Kuva ubwo uyu musore w’imyaka 17, yahise akomeza kugaragaza ko afite impano idasanzwe yo gukina ruhago, abamukurikiraniraga hafi bakomeza kumwitaho kuri buri kimwe. Kuri ubu uyu musore aherutse guhesha Espagne igikombe cy’u Burayi [Euro 2024]. Ubu ni umukinnyi ubanza mu kibuga muri FC Barcelona.

Kuri ubu, papa we hari icyo ikipe akinamo imugenera kandi ikirenze kuri ibyo, umuhungu we yamaze kumwubakira umuturirwa mu gihugu cya Espagne. Mounir ni umubyeyi wubashywe muri iki gihugu kubera umuhungu we.

Mu mwaka wa 2022-23, Lamine yafashije FC Barcelona kwegukana igikombe cya shampiyona. Muri uyu mwaka yahembwe nk’umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi ku Mugabane w’i Burayi.

Lamine Yamal na mama we na murumuna we
La masia ntiyatinze kubona ko Lamine afite impano
Papa we yamushyigikiye kuva akiri muto
Amateka yahise ahinduka ku muryango we
Lamine Yamal yahesheje igikombe Espagne

UMUSEKE.RW