Imbamutima z’Abangavu batangiye shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko hatangijwe shampiyona y’abakobwa batarengeje imyaka 17, abana b’abakobwa bari kuyikina banyuzwe no kuba baratekerejweho nka basaza ba bo.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2024, ni bwo hatangijwe ku mugaragaro shampiyona y’abangavu n’ingimbi batarengeje imyaka 17. Ni shampiyona yatangirijwe kuri Kigali Péle Stadium n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ni shampiyona yitezweho kuzatanga ibisubizo byinshi ku Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ariko biciye mu bakiri bato.

Abana b’abakobwa batarengeje imyaka 17 batangiye iyi shampiyona, bashimiye cyane Ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse na Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe, ku bwo kubatekerezaho.

Uwase Fatina ukinira APR WFC U17 wanatsinze igitego gifungura shampiyona ubwo batsindaga Police WFC U17, yashimiye FERWAFA ndetse avuga umukinnyi yigiraho muri ruhago y’u Rwanda.

Ati “Turashimira FERWAFA yadutekerejeho nk’abana bato, ikadushyiriraho shampiyona ngo natwe twigaragaze. Turayishimira cyane kuko byadushimishije kubona turi kuzamura urwego rwacu.”

Uwase kandi, yahaye ubutumwa bagenzi be batekereza ko umupira w’amaguru ari uw’abahungu gusa.

Ati “Bagenzi bacu na bo nabashishikariza gukina umupira kuko nta bwo ari uw’abahungu gusa. N’abakobwa natwe twakina. Ubu mfite intego yo kuzakinira ikipe y’Igihugu.”

Fatina yavuze kandi ko Mukeshimana Dorothée ukinira Rayon Sports WFC, ari we yigiraho imikinire kuko akunda ukuntu akina.

- Advertisement -

Ufitinema Marie Claire ukinira Police WFC U17, nawe mu byo yavuze harimo gushimira FERWAFA ndetse ahamya ko mu myaka ibiri iri imbere azaba ari mu Cyiciro cya Mbere.

Ati “Gukina gutya, bisobanuye ko n’abakobwa tukiri batoya dushoboye kandi natwe twazamura urwego tukajya mu makipe makuru dufite imikino myinshi mu maguru kandi dushobanukiwe ibyo gukina.”

Yakomeje avuga ko yihaye intego ko byibura mu 2026, azaba ari gukina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Kapiteni wa APR WFC U17, Mushikiwabo Yvette uzwi ku izina rya Camavinga, yavuze ko baje gukina bagamije guha ibyishimo umuryango mugari wa APR FC kandi babigezeho.

Nawe yashimiye Igihugu kuba cyaratekereje ku bakobwa bato bakina umupira w’amaguru.

Ati “Bisobanuye ko natwe FERWAFA iri gutekereza ku bakobwa cyane. Natwe dushobora kwitinyuka tugakina nk’abakobwa. Umupira w’amaguru nta bwo ari uw’abahungu gusa n’abakobwa turashoboye.”

Camavinga kandi, yavuze ko aho bazahurira na Rayon Sports U17 hose, uzaba ari umukino ukomeye nk’uko n’ubusanzwe aya makipe ahora ahanganye.

Imikino yabimburiye indi muri shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17, yarangiye APR itsinze Rayon Sports ibitego 9-1 mu bahungu, ikipe y’Ingabo kandi itsinda Police ibitego 2-1 mu bakobwa.

Mu bakobwa kandi, Bugesera yatsinze Muhazi ibitego 4-0, Mutunda itsinda Fatima 10-1, Forever yatsinze Inyemera ibitego 2-0, Indahangarwa yateye mpaga AS Kigali mu gihe Kamonyi yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1.

Marie Claire afite intego y’uko mu 2026 azaba akina mu Cyiciro cya Mbere
Uwase Fatina yashimiye FERWAFA yashyizeho amarushanwa y’abato
Abangavu ba APR batangiranye intsinzi
Police WFC U17 ni abana batanga icyizere
Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 yatangirijwe muri Kigali Péle Stadium
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, Munyankaka Ancille, yizeye umusaruro muri shampiyona y’Abangavu

UMUSEKE.RW