Imodoka Icyenda zikonjesha zahawe abohereza imboga n’imbuto mu mahanga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Imodoka icyenda zahawe abikorera bohereza umusaruro mu mahanga

Abanyarwanda bohereza mu mahanga imbuto n’imboga, bashyikirijwe imodoka icyenda  zikonjesha , zitezweho kubungabunga umusaruro, ukagera ku isoko mpuzamahanga utangiritse.

Ni imodoka zatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, zatanzwe n’umushinga Feed the Future-Kungahara Wagura Amasoko, Umushinga uterwa inkunga na USAID, ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Izi modoka zatanzwe kugira ngo umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga ugere ku isoko ufite ubwiza buri ku rugero rwifuzwa.

Izi modoka zatanzwe, zaguzwe binyuze mu bufatanye, aho abacuruzi bohereza umusaruro w’imbuto n’imboga mu mahanga bishyuriwe 60% by’igiciro cyazo n’umushinga Feed the Future-Kungahara Wagura Amasoko,  naho bo batanga 40% asigaye.

Umuyobozi Mukuru Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi , NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko  hari imbogamizi zuko hari ubwo umusaruro woherezwaga mu mahanga wageragayo wangiritse kubera kutagira ibikoresho biwubungabunga.

Yagize ati “ Bimwe mu byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo ibyangirika bitewe no kuba bitabona ubukonje buhagije.”

Yakomeje ati “Tumaze iminsi dufite imbogamizi zishingiye ku buryo tubungabunga umusaruro wacu neza, kuva mu mirima kugeza ku masoko mpuzamahanga.”

Hari igishobora kugera hano, tugasanga byujuje ubuziranenge ariko hari n’ibigera hano byangiritse. “

Avuga ko izi modoka zigiye kuba igisubizo ku bikorera bohereza umusaruro ku mahanga.

- Advertisement -

Ati “Kimwe mu bibazo twahuraga na cyo cyo kubungabunga umusaruro, kuva mu mirima, kugera ku nyubako zikonjesha hano kuri NAEB . Kimwe ni ukugira ngo abahinzi, babone uburyo bashobore kubungabunga umusaruro.”

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda, Keisha Effiom yagize ati “ Uyu munsi turishimira ko hatanzwe imodoka icyenda  zizafasha  abahinzi bohereza umusaruro mu mahanga ariko kandi turashimira ubufatanye butumye ibi bigerwaho.”

Dutewe ishema n’uyu munsi kandi twizeye ko ahazaza habo hazarushaho kuba heza.”

Keisha Effiom avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakomeza guharanira  ko ubukungu bw’u Rwanda burushaho kwiyongera.

Muri rusange hateganyijwe ko mu gihe cya vuba hazatangwa izindi modoka enye. Izi modoka uko ari 13 zose zatwaye amafaranga Miliyoni 829 Frw . Abagenerwa bikorwa bakaba baratanze 40%.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwohereje hanze ibilo 261,636,526  by’imbuto, imboga n’indabo byose hamwe birwinjiriza $ 233,602, 762.

Imbuto rwohereje ni ibilo 86,459,793 byarwinjirije $ 79,592,290 naho imboga zo ni ibilo 170,842,040 zinjije mu isanduku ya Leta $ 128,557,752.

NAEB ivuga ko indabo u Rwanda rwohereje hanze mu myaka itanu ishize ari ibilo 4,334,692 byinjije $ 25.482,721.

Yaba NAEB n’abafatanyabikorwa bashimye iki gikorwa kigamije guteza imbere ubukungu bw’Igihugu
NAEB ivuga ko ari amahirwe yuko abikorera bagiye kujya bageza umusaruro ku isoko mpuzahanga ufite ubwiza
Keisha Effiom avuga ko Amerika iharanira ko ubukungu bw’u Rwanda burushaho kwiyongera
Abikorera hawe amahirwe yo kugeza umusaruro ku isoko mpuzamahanga utangiritse
Imodoka zikonjesha imboga n’imbuto ni zo zahawe abikorera
Zatanzwe kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza

UMUSEKE.RW