Kazungu Claver yahawe ikaze kuri FINE FM

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusezera akazi kuri RadioTV10, Kazungu Claver yahise yerekeza kuri Fine FM aho yasanze Sam Karenzi bakoranye.

Tariki ya 14 Ugushyingo 2024, ni bwo Kazungu Claver abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yatangaje ko nyuma y’imyaka ine n’igice yari amaze ari umukozi wa RadioTV10, yamaze gusezera akazi kubera impamvu ze bwite atifuje gutangaza.

Uyu munyamakuru ufite uburambe kubera imyaka amaze mu itangazamakuru ry’imikino, benshi batangiye kumubaza ahandi yaba yerekeje ariko akabasubiza ko mu gihe kitarambiranye bazahamenya.

Ntibyatinze kandi koko kuko ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, babicishije ku mbuga nkoranyambaga za bo, Radio ya Fine FM, yahawe ikaze Kazungu nk’umukozi mushya mu gice cy’imikino. Azajya akora mu kiganiro kizwi nka “Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo” gikoramo Sam Karenzi, Muramira Regis, Ricard na Mukeshimana Samillah.

Si ubwa mbere Claver yaba agiye gukora na Sam Karenzi, kuko banakoranye kuri RadioTV10 ubwo Karenzi yari atarahava. Uyu abaye umunyamakuru wa 10 uhavuye mu gice cy’imikino mu myaka ya vuba. Abibukwa ni Mihigo Saddam, Musangamfura Lorenzo, Axel Horaho, Bruno Taifa, Mugenzi Faustin, Wasili, Mugabo Annet, Jado Max na Sam Karenzi.

Uyu munyamakuru yavuze ko abakunzi be basanzwe bamukurikirana, badakwiye kumutera amabuye kuko si we wa mbere uhavuye. Yakomeje avuga ko mu gihe abakozi basezera mu kigo runaka ku bwinshi, haba hakwiye kurebwa impamvu bagenda.

Kazungu yahawe ikaze kuri FINE FM
Kazungu Claver yongeye gusanga Sam Karenzi bakoranye kuri RadioTV10

UMUSEKE.RW