Kigali: Polisi imaze gufata Moto zirenga 2000

Polisi y’Igihugu ivuga ko imaze gufata moto zirenga 2000, zafatiwe mu makosa atandukanye.

Polisi y’u Rwanda  ivuga ko yerekanye moto zigera ku 2019 zirimo izahinduriwe ibirango cyangwa zigashyirwaho Pulake z’impimbano zitabaruye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority).

Ni moto zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye zerekanywe kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, zose uko ari 2019 ziri ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri mu Murenge wa Gatsata  mu Mujyi wa Kigali, zikaba zarafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kuba hari abahitamo guhisha ibirango, bituma hari abahanirwa amakosa batakoze kuko ibinyabiziga biba byiyitiriye ibirango bitari.

Yagize ati “Guhisha ibirango by’ikinyabiziga mu rwego rwo kujijisha, usanga ababikora, hari ibindi byaha baba bahisha.”

Yakomeje ati “Harimo ubujura, gushikuza,gutwara ibiyobyabwenge harimo ndetse na moto aha ngaha ubona zifite puraki ariko wayishakisha muri sisiteme ya Rwanda Revenue ntuyibonemo cyangwa ugasanga ifite puraki shase yayo ni moto tudafite hano. Bivuze ngo hari n’izindi moto dufite hano ziba zambaye purake ariko zidahwanye na sashe yazo.”

Polisi ivuga ko muri moto  zafashwe harimo izafashwe z’abantu bazitwaraga badafite ibyangombwa cyangwa badafite uruhushya rwa RURA rwo gutwara abagenzi.

Ivuga kandi ko hari izagiye zikora impanuka zikiri mu manza hategerejwe ko ba nyirazo bazisubizwe cyangwa zitezwe cyamunara .

Hari n’izindi zirenze  zifite ikibazo cya Puraki z’impimbano aho ba nyirazo bakoresha amayeri atandukanye mu guhisha za puraki.

- Advertisement -

Polisi y’Igihugu ivuga ko abafite amakosa adahanwa n’amande kuko aba yabaye ibyaha, nibo batinya kujya gufata moto zabo kuko baba batinya gukurikiranwa n’amategeko, bagahitamo kuzireka kugeza igihe ziterejwe cyamunara.

Itegeko riteganya ko nyuma y’iminsi 30 ikinyabiziga gifashwe nyiracyo ataragaragara ngo asobanurirwe ibyo asabwa kugira ngo agisubirane, gitezwa cyamunara, ariko Polisi ikavuga ko ibihanganira ku buryo bishobora no kugera mu mezi ane, ndetse no ku munsi wa cyamunara uje akagaragaza ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo asabwa agasubirana ikinyabiziga cye, bamureka akagisubirana kuko ikigamijwe atari uguteza cyamunara.

Moto zirenga 1000 zafashwe na Polisi
Bamwe bahisha puraki bagamije gukora ibyaha

UMUSEKE.RW