Madagascar yacyeje u Rwanda ku bwa Stade Amahoro

Nyuma y’uruzinduko rw’akazi rwa Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo muri Madagascar, Abdulah MARSON MOUSTAPHA, Igihugu cya Madagascar cyashimye byinshi u Rwanda rwagezeho birimo Ibikorwaremezo nka Stade Amahoro na BK Arena.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo muri Madagascar, Abdulah MARSON MOUSTAPHA ari kumwe na Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, Nyirishema Richard, basuye BK Arena na Stade Amahoro.

Minisitiri Abdulah, yavuze ko yigiye ku byinshi kuri ibi bikorwaremezo u Rwanda rufite. Yakomeje avuga ko mu by’ukuri Abanyarwanda bafite byinshi byo kubigiraho kuko Ibihugu byombi binasanzwe bifitanye umubano mwiza.

Ati “Ni ibyishimo byinshi kuba nakiriwe na mugenzi wanjye, Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda. Dushobora gukorera hamwe nk’Ibihugu by’Ibivandimwe. Nshimiye cyane Minisitiri wa Siporo ku kunyakira mu Biro bye.”

Yakomeje agira ati “Ndamushimira kandi ku kuntembereza anyereka ibi Bikorwaremezo bidadanzwe ku rwego mpuzamahanga.”

Minisitiri MARSON, yakomeje avuga ko yanyuzwe cyane n’ibyo yabonye kandi hari ibyo yize bizafasha ubwo azaba asubiye mu gihugu cye.

Yavuze kandi ko ibi Bikorwaremezo biba bikwiye kwitabwaho uko bikwiye kugira ngo bitangirika kuko bifasha Igihugu mu rwego rw’Ubukungu.

Ati “Natwe dufite ARENA imeze nk’iyi ndetse na Stade ifite imyanya ibihumbi 50. Turi gukora neza ikibuga kugira ngo kijye ku rwego mpuzamahanga rwa FIFA na CAF. Ni uruzinduko rw’ingenzi cyane kuri njye uyu munsi.”

Minisitiri wa Siporo, NYIRISHEMA Richard, yashimiye mugenzi we wo muri Madagascar, kuba yaje gusura Ibikorwaremezo bya Siporo u Rwanda rumaze kugeraho.

- Advertisement -

Minisitiri Richard, yakomeje avuga ko hagati ya Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo muri Madagascar ndetse na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, hashobora kubaho ubufatanye buganisha ku Iterambere rya Siporo mu Bihugu byombi.

Uretse kuba Minisitiri Abdulah MARSON MOUSTAPHA yabonanye na Minisitiri ya Siporo mu Rwanda, yanaje mu bikorwa bya “Youth Konnekt.”

Yakoze ku bwatsi bwa Stade Amahoro ngo yumve uko bumeze
Minisitiri, Abdulah MORSON MOUSTAPHA, ubwo yageragezaga kumva uko ubwatsi bumeze
Yazengurukijwe muri Stade Amahoro
Minisitiri MORSON, yagiranye ibihe byiza na Minisiteri ya Siporo
Bagiranye ibiganiro biganisha ku bufatanye
Aba ba Minisitiri bafatanye agafoto k’urwibutso muri Stade Amahoro
Minisitiri NYIRISHEMA, yasobanuriraga mugenzi we buri kimwe kiri muri Stade Amahoro
Yasobanurirwaga byose

UMUSEKE.RW