MONUSCO yahaye FARDC imyitozo yo gukinagiza M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Basabwe kudatinya uwo bahanganye

Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zahaye imyitozo ityaye ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagamijwe kwirukana umutwe wa M23 mu bice ugenzura.

Ni imyitozo yahawe abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, yabereye i Bunia mu Ntara ya Ituri, igamije kongera ubushobozi bwabo mu guhashya umutwe wa M23.

Aba basirikare bahawe ubumenyi bwo hejuru mu guhiga umwanzi, tekiniki z’urugamba, ndetse no kwirwanaho bakoresheje ingufu z’umubiri n’amayeri y’ubutasi.

Ni mu gihe kandi batojwe uko bagomba gushikama imbere y’umwanzi, n’uburyo bwose bukoreshwa mu guca intege uwo bahanganye, kugira ngo barusheho kugira imbaraga mu rugamba.

Mu butumwa bahawe, bibukijwe ko ibyo bigishijwe bigomba gushyirwa mu bikorwa ku mirongo y’imbere, kuko bizeweho ubushobozi bwo gutirimura umutwe wa M23 mu bice ukomeje kwigwizaho, bityo bakarushaho gutanga umusanzu mu kugarura amahoro.

Basabwe kandi gutinyura no guha ubumenyi bagenzi babo, biganjemo aba Wazalendo, bumva urugamba ruhinanye, bagakuramo akabo karenge, bigatanga icyuho cyo gukubitwa na M23 amanywa n’ijoro.

Amakuru avuga ko MONUSCO yabibukije ko uwo bahanganye (M23) afite imbaraga n’imyitozo ihagije, ko icyo basabwa ari ugushikama bagakoresha ubunararibonye bakuye muri iyi myitozo, kugira ngo barusheho kugira ubushobozi mu guhangana n’umwanzi wabo.

Ingabo za MONUSCO zishinjwa kenshi gukorana n’imitwe irimo na FDLR, yahawe icyicaro cy’imbere mu yigize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, zimaze igihe zirwana na M23, ibyo bikaba bigaragaza impungenge ku mikorere y’izi ngabo.

Kugeza ubu, imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri Teritwari ya Walikale, aho inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

- Advertisement -

AFC/M23 ivuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC, FDLR, SADC, Ingabo z’Abarundi, Abacanshuro b’abazungu na Wazalendo) ari ryo rikomeje kugaba ibitero mu duce dutuwe cyane zikoresheje imbunda ziremereye, ku buryo hari n’abakomereka abandi bagapfa.

Iri huriro kandi rivuga ko MONUSCO irimo guha ziriya ngabo zirimo FDLR ubufasha mu bijyanye n’ubutasi.

Riti: “MONUSCO ikomeje kugira uruhare mu makimbirane, iri kugira uruhare rutaziguye mu mirwano biciye mu gutanga ubutasi burimo guha ingabo ziri mu ihuriro amakuru y’aho ingabo za M23 ziri ikoresheje drones.”

Iri huriro ryemeza ko ritazahwema kurinda abaturage b’abasivile ndetse n’ibyabo, gusa ryibutsa Umuryango Mpuzamahanga ko rishaka imishyikirano na Leta y’i Kinshasa mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye, kugira ngo habeho amahoro arambye n’umutekano.

Basabwe gutinyuka ku mirongo y’urugamba
Bibukijwe ko M23 ifite imyitozo idasanzwe ko bagomba kuba maso

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW