Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu nzu yapfuye umurambo umanitse mu mugozi.
Nyakwigendera yari acumbitse mu Mudugudu wa Nyagatare II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare aho yibanaga mu nzu.
Mukarubega Winifirida, umubyeyi wa nyakwigendera, yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Akingeneye Janviere bayamenye bayabahawe na bamwe mu bo bakoranaga ndetse n’umugore umwe wari uziranye na Akingeneye atuye hafi y’aho yari acumbitse.
Akomeza avuga ko ako kanya bahise bafata urugendo bajya i Nyagatare kureba uko bimeze, ariko bageze aho yabaga, ngo basanze urwego rw’igihugu RIB rwamaze gutwara umurambo ku Bitaro bya Nyagatare, bakomerezayo, ariko ngo ntibemererwa kuwureba.
Mukarubega ati: “Nta kibazo umwana wanjye yagiraga cyatuma yiyahura, n’ubwo ari ko twumvise bavuga ko yaba yiyahuye kuko bamusanze mu mugozi.”
Yari umwana uhora yishimye yisekera, ubwo no ku itariki 17 ejo bundi twaravuganye arimo aseka, ambwira ko yongeye gusinya indi kontaro mu kazi kuko iya mbere yari yarangiye.”
Akingeneye Janvière yari umunyamuryango wa GAERG, ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ‘famille’ yitwa Inkesha.
Murenzi Janvier akaba yari Umubyeyi we muri iyo ‘famille’, avuga ko yaba we, n’abandi bana babanaga na we muri iyo famille, bananiwe kwemera urupfu rwe, kuko bumva bidashoboka, noneho kuvuga ko yaba yiyahuye ngo ni ibintu bumva bitashoboka kuri Akingeneye, kuko yari umukobwa uhorana ibyishimo, ahora aseka, ku buryo bigoye kumubona ababaye.
Ikindi ngo yari umuntu ufungukira abandi ku buryo n’ubwo yari kuba afite ikibazo bari kuba bakizi.
- Advertisement -
Yongeraho ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe yagiraga nk’agahinda gakabije n’ibindi, ahubwo yari mu bafasha abandi bana bafite ibibazo cyane ko yari yarahawe amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe atangwa na GAERG.
Kugeza ubu nta rundi rwego ruragira icyo rutangaza kuri urwo rupfu.
Nyakwigendera biteganyijwe ko aza gushyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024.
Akingeneye Janvière yize kuri IPRC Tumba, ubu yitwa RP Tumba College of Technology, akaba yakoraga nka IT mu muryango utari uwa Leta witwa ‘ICAP at Columbia University’ ukorana na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Karere ka Nyagatare.
Ivomo: Kigali Today
UMUSEKE.RW