Nyamasheke: Umuhanda udakoze wahejeje imirenge 4 mu bwigunge

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Mu gihe cy'imvura uyu muhanda kuwukoresha biba bigoye

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, bahejejwe mu bwigunge n’umuhanda udakoze, mu gihe cy’impeshyi nibwo babasha kuhanyura.

Uyu muhanda uva mu isanteri y’ubucuruzi ya Tyazo, ukoreswa n’abaturage bo mu mirenge ya Kanjongo, Kagano, Rangiro, na Cyato.

Abawukoresha bavuga ko mu gihe nk’iki imvura iba igwa ubabera imbogamizi nta kintu bakura ahandi, cyangwa ngo bagire icyo bahajyana bakoresheje ibinyabiziga ngo hari n’ubwo imodoka y’ingobyi y’abarwayi itabasha kuwunyuramo.

Ikindi aba baturage bavuze ni uko iki kibazo bamaze igihe kirekire bakigaragaza mu nama zitandukanye bagirana n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Sekaregeya Inocent, umuturage utuye mu kagari ka Gako, umurenge wa Kagano ati “Iby’uyu muhanda byarayoberanye iyo imvura iguye ntugendwa, imodoka ntizibona aho zinyura na ambulance ntitambuka duhora tukivuga mu nama, n’abadepite twarakibabwiye.”

Nkusi Deo, na we yavuze ko uyu muhanda utuma badakoresha neza igihe bihaye mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Uyu muhanda warapfuye cyane  moto n’imodoka ziwuheramo, uratubangamira utuma tudakoresha neza igihe, turifuza ko wakorwa.”

Imaniraruta Emmanuel, awushakiramo ikimutungira umuryango atwara ibintu ku igare, yavuze ko iyo imvura iwuguyemo kurya biragorana.

Ati “Muri uyu muhanda iyo imvura iguye kurya biragoye. Hari n’ibitaro hari ubwo umurwayi aremba ntagezwe kwa muganga.”

- Advertisement -

Undi muturage yasabye ubuyobozi ko bwabatabara bukawubaka niyo utahita ushyirwamo kaburimbo hagashakwa ubundi buryo ngo byabafasha.

Ati “Kaburimbo irahenze ukozwe bazanye garaviye bagashyiramo hari icyo byafasha.”

Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko uyu muhanda utari ku bushobozi bw’akarere, ariko yemeza ko uteye ikibazo.

Yijeje abaturage ko ubuyobozi bwakiganiriyeho n’inzego zitandukanye ko hari icyizere ko uzakorwa.

Ati “Abaturage n’ubuyobozi bw’akarere iki kibazo turagisangiye, iyo imvura iguye tugerageza kuwukoresha amaboko mu muganda. Ntabwo uri mu bushobozi bw’akarere, twagiye tuwuganiraho n’izindi nzego Minaloc na RTDA twizera neza ko ukurikije icyerekezo cy’igihugu cyo gukora ibikorwa remezo uzakorwa”.

Ubwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bwitabaga Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, tariki ya 5 Gashyantare 2020 ngo asobanure ku bibazo by’ingurane n’abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’imihanda, yabajijwe ku byo Abadepite bagiye babona aho banyuze mu ngendo mu turere, icyo gihe yabajijwe icyo RTDA iteganyiriza umuhanda wa Cyato-Rangiro.

Imena Munyampenda, Umuyobozi mukuru wayo  icyo gihe yavuze ko bagiye kuwushyiramo kaburimbo kugira ngo ube nyabagendwa, ko uri mu yibanze mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Ati “Amakuru mbafitiye ni uko umuhanda Rangiro-Cyato, uri mu y’ibanze mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wose dushaka gushyiramo kaburimbo”.

Ni umuhanda ufite Kilometero 21,5 uva ku muhanda munini wa santeri y’ubucuruzi ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo ukanyura mu murenge wa Rangiro, ugana mu murenge wa Cyato, ugahurira n’umuhanda munini ahazwi nko Ku w’Inka muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Uyu muhanda urasaya, ukananyerera

MUHIREDonatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE