Nyanza: Umwana w’imyaka 6 yishwe n’imvura

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umwana w’imyaka itandatu y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rwabihanga mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira ho mu Karere ka Nyanza wari wajyanye n’abandi kuvoma amazi kuri kano yishwe n’imvura.

UMUSEKE wamenye ko nyakwigendera yitwaga Iranzi Hirwa Laissa akaba yarerwaga na Nyirakuru.

Amakuru avuga ko yakurikiye bagenzi be b’abaturanyi ubwo bari bagiye kuvoma kuri ‘Kan0’ hanyuma imvura nyinshi ibasangayo.

Ubwo banyagirwaga, amazi y’imvura yamurushije imbaraga aramutwara, bagenzi be bari kumwe bananirwa kumukiuramo, bajya gutabaza abantu bakuru bahageze basanga yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko batangiye iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugirango ukorerwe isuzuma.

Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera inasaba ababyeyi kurinda abana kugira aho bahurira n’imvura ndetse bakihutira gutanga amakuru yaho babona ko hateza impanuka bitewe n’imvura.

 

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza