Opozisiyo yasabye Tshisekedi kutitwara nk’igitambambuga

Abanyepolitike batavuga rumwe n’Ubutegetsi buriho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), bongeye kwikoma Perezida Félix Tshisekedi umaze igihe uca amarenga yo ‘kuvugura Itegeko Nshinga’ ry’iki gihugu, bamusaba kutitwara nk’igitambambuga gikina n’umuriro.

Tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo Perezida Tshisekedi yari mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, yatangaje ko Itegeko Nshinga rya DRC, rikwiye kuvugururwa kuko ngo “ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga.”

Uyu mutegetsi yatangaje ko mu 2025 azashyiraho komisiyo ihuza abo mu nzego zitandukanye, izasuzuma uburyo rikwiye kuvugururwamo.

Zimwe mu ngingo Tshisekedi anenga harimo igena ishyirwaho rya guverinoma n’iyo gutangira inshingano kw’Inteko Ishinga Amategeko.

Ahamya ko zituma imirimo y’izi nzego z’ingenzi mu gihugu itinda bitewe n’Itegeko Nshinga.

Harimo kandi n’ingingo ya 217 avuga ko ihatira abanye-Congo kuba bahara ubusugire bw’igihugu cyabo mu gihe bwaba buvogerewe n’ibihugu baturanye.

Yagaragaje kandi ko Itegeko Nshinga rigonganisha ba Guverineri b’Intara n’abagize Inteko zishinga amategeko ku rwego rw’Intara, bagahora mu makimbirane, asobanura ko nirivugururwa, iki kibazo kitazongera kubaho.

Ubwo Tshisekedi kandi yari mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga tariki ya 16 Ugushyingo 2024, yatangaje ko nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo kubuza Umukuru w’Igihugu gutegura gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko abarimo abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini bashatse guhindura ubutumwa yatangiye i Kisangani, kuko ngo atigeze azana ingingo ya manda ya gatatu.

- Advertisement -

Yagize ati “Ni nde uzabimbuza, njye murinzi w’igihugu? Habayeho guhindura ibyo navugiye i Kisangani kuko sinigeze mvuga ibya manda ya gatatu. Ni ukuyobya kwazanywe na bamwe mu banyapolitiki n’abanyamadini kujyanye n’icyifuzo cy’ivugurura ry’Itegeko Nshinga.”

Nubwo avuga ibi, abanyepolitike bo bavuga bo kuzana ingingo yo gushaka guhindura mu Itegeko Nshinga yitwaje ibitagenda neza, bica amarenga yo kuzareba uko yakora no kuri Manda Umukuru w’Igihugu yemererwa

Moïse Katumbi, wahatanye ko mu matora ya 2023 yavuze ko kuba Perezida Tshisekedi ashaka guhindura Itegeko Nshinga, “bigaragaza inyota yo kuguma, ku butegetsi hejuru ya Manda ya kabiri itaranyuze mu mucyo.”

Martin Fayulu watsinzwe amatora ya 2018, ariko akaba avuga ko ari we watowe, yabwiye Tshisekedi ko ingingo ya 217 avuga ko igamije kugurisha ubusugire bwa RDC ayisobanura uko itari, ko ari gukina n’umuriro.

Ati “Félix Tshisekedi ari gukina n’umuriro nk’umwana. Ntabwo tuzamwemerera ko akora ku Itegeko Nshinga. Ntabwo ari ryo ryatumye uduce turenga 115 mu gihugu tugenzurwa n’ingabo zo hanze, kandi si na ryo ryatumye Guverinoma ikoresha nabi amafaranga.”

Denis Mukwenge na we yahamagariye Abaturage kurwanya no kwamagana ufite umushinga wo guhutaza Demokarasi.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bunegwa kuba butarakemuye ibibazo birimo ibya ruswa, umutekano muke cyane mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ubukene bwazengereje abaturage batuye iki gihugu kiza mu binini muri Afurika n’umutungo mwinshi uri munsi y’ubutaka.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW