Abapolisi Bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abapolisi Bakuru bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi na ba Ofisiye bakuru 15.

Abashyizwe muri icyo kiruhuko harimo CP Benis Basabose, nk’uko biri mu itangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024.

Abandi barimo ACP Twahirwa Celestin, yigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.

Harimo ACP Mwesigye Elias yari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Eugène Mushaija wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahugurwa cya Gishari.

Mu bandi bafite ipeti ryo hejuru ni ACP Tom Murangira, ACP David Rukika na ACP Bayingana Micheal.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.

Polisi y’Igihugu ivuga  ko yasezereye kandi abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

CP Denis BASABOSE yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
ACP MUSHAIJA NA ACP MURANGIRA

 

ACP RUKIKA NA ACP BAYINGANA
ACP TWAHIRWA NA ACP MWESIGYE

UMUSEKE.RW

- Advertisement -