Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiyambaje Canada ngo iyifashe guhosha imirwano igisirikare cya Leta gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Minisitiri w’intebe wa Congo, Judith Suminwa, kuva kuwa mbere tariki ya 18 Ugushyingo ari Otawa muri Canda mu rugendo rw’akazi rugamije gukomeza guteza imbere imibanire hagati y’ibihugu byombi.
Radio Okapi yavuze ko uyu mutegetsi kimwe mu byo yaganiriye na mugenzi we wa Canada, Ahmed Hussen, ngo “ni uko u Rwanda rukomeje uburyarya mu kubahiriza amasezerano ya Luanda.”
Kuri Judith Suminwa avuga ko “ U Rwanda rukomeje gushyigikira umutwe wa M23, rutigeze rwubahiriza na mba ibyo rwasabwaga kandi ko umutwe wa M23 wakomeje imirwano no gukomeza kwigarurira uduce two muri Congo.”
Okapi ivuga ko Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga wa Canada yashimye urugendo rwa Judith muri icyo gihugu, yizeza gukomeza ubufatanye mu bya diporomasi muri iki gihugu, bateza imbere ibikorwa by’uburezi. Ubuzima ndetse no gukomeza ibikorwa byo gufasha .
Ahmed Hussen yongeyeho ko “ Leta ya Canada isanga hakwiye kubahirizwa ubusugire bw’igihugu cya Congo, hirindwa ihohoterwa iryo ari ryose.”
Leta ya Congo yakomeje gushyira mu majwi u Rwanda ku kuba rushyigikira umutwe wa M23, ariko impande zombi zikabitera utwatsi.
Mu bihe bitandukanye ibiganiro bigamije guhosha imirwano ndetse no gusibiza mu buryo umubano hagati y’u Rwanda na Congo byarakozwe ariko ntibiratanga umusaruro.
UMUSEKE.RW