Rubavu: Dasso yoroje abasenyewe na Sebeya

Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bunganiye ubuyobozi bwA’karere ka Rubavu mu koroza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byo mu mwaka ushize, baboroza intama 20 ndetse n’inka eshanu.

Abahawe aya matungo akaba ari abaturage bo mu mirenge ya Kanama na Nyundo bashegeshwe n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya.

Abaturage borojwe aya matungo bavuze ko bazayafata neza kuko agiye kubafasha kwiteza imbere.

Niyonsenga Jean De Dieu wo mu Murenge wa Kanama wahawe inka avuga ko izamubera urufunguzo rw’iterambere kuko igiye kumufasha kwiteza imbere.

Ati “‘Inka nyibonye nari nyikeneye kugira ngo mbone ifumbire n’abana babone amata.Ubu ngiye kwiteza imbere kuko iyo ubonye inka aba ari iterambere, izatuma ngera kuri byinshi ni urufunguzo rw’amajyambere’’.

Nizeyimana Clemantine wahawe intama avuga ko igiye kumufasha kwiteza imbere ahiga kuzarifata neza.

’Mbonye itungo ubu ngiye kuryitaho kuko nari ndikeneye cyane ariko nkabura ubushobozi. Ubwo ndibonye ngiye kwiteza imbere,rizamfasha kubona mituweri,icyo nzitura abarimpaye ni ukurifata neza’’.

Umuhuzabikorwa wungirije wa Dasso mu karere ka Rubavu, Nshimiyimana Emery, avuga ko iki gikorwa kibafasha kwegera abaturage bikazamura imikoranire .

Anavuga ko batanze amatungo kugirango nabo bazoroze abandi.

- Advertisement -

Ati’’Nubwo ubusanzwe turi urwego rushinzwe umutekano igikorwa nk’icyi kidufasha kuba hafi n’abaturage twubaka imikoranire ndetse n’ibibazo bagira bakabitugezaho byihuse.Twahisemo kubaha amatungo magufi kuko ariyo yororoka cyane byihuse kugira ngo nabo bazoroze bagenzi babo vuba’’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama , Nzabahimana Evaliste ,avuga ko abahawe amatungo agiye kubafasha kwiteza imbere, ashima abagize Dasso ku nkunga batanze no  ku ruhare bagira mu kurwanya ubukene.

Ati’’Bahawe intama 20 n’inka eshanu kandi abazihawe n’abari mu cyiciro kigomba gufasha, kikikura mu bukene. Ubu turimo kubaherekeza kugira ngo bikure mu bukene ndetse nabo bazabashe koroza abandi.”

Akomeza agira  ati “Ndashimira urwego rwa Dasso, uruhare bagize mu kurwanya ubukene. Ni umuco mwiza kuko ntabwo bacunga umutekano gusa bakora byinshi bizamura abaturage’’.

Abagize urwego rwa Dasso mu karere ka Rubavu bamaze igihe bakora ibikorwa bitandukanye aho bamaze kubakira amazu  abaturage batishoboye,gutera ibiti byo kubungabunga umugezi wa Sebeya,guha  matera imiryango 40 y’abasigajwe inyuma n’amateka,kubaka uturima tw’igikoni,kuzirika ibisenge by’amazu no gucukura ibyobo bifata amazi.

 

 

hatanzwe intama 20 abaturage bishimira korozwa n’urwego rwa leta
Hatanzwe inka eshanu ku butaruge
habayeho gutombora ngo umuturage ahabwe itungo
Abaturage 20 bahawe intama biyemeza korora

MUKWAYA Olivier

UMUSEKE.RW/RUBAVU