Ruhago y’Abagore: Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yahumuye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’igihe cy’imyiteguro y’amakipe azakina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’Abagore, amakipe yahize kugaragaza ko urwego rw’Abari n’Abategarugori bakina ruhago, rwazamutse ku kigero gishimishije.

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo hatangire shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri, amakipe akomeje gukaza imyitozo ndetse yikubita ku gatuza ko ikizaba kiyazanye muri shampiyona atari uguherekeza abandi.

Iyi shampiyona biteganyijwe ko izatangira ejo tariki ya 2 Ugushyingo 2024. Izakinwa hakurikijwe aho amakipe abarizwamo [league]. Izakinirwa muri league esheshatu, hanyuma hazazamuke amakipe abiri yose hamwe azabe 12 maze ayazamutse azakorane inama na Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, hagamijwe kumenya uko imikino ya kamarampaka izakinwa.

N’ubwo amasaha abarirwa ku ntoki ngo iyi shampiyona, amakipe yo ntiyicaye ubusa kuko amwe yanahize ko ikizaba kiyazanye muri shampiyona ari uguhangana no gusigasira izina ry’ikipe.

Ikipe yitwa Macuba WFC, yabanje gusinyisha abakinnyi batatu mbere y’uko itangira shampiyona. Abasinye ni Murekatete Alice, Uwase Claudine na Nikuze Jeannette. Aba bose barasabwa kuzayifasha ikaza mu cyiciro cya mbere.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buravuga ko bwiteguye kuri buri kimwe, ndetse ko ikipe igomba kuzamuka bakurikije imyiteguro bagize nk’uko umuyobozi wa yo, Mbanjineza Jonathan yabibwiye UMUSEKE.

Ati “Intego ngari ituzanye ni ukuzamuka. Umutoza twamusabye guhuza ubushobozi bw’abakinnyi twamuhaye, ikipe akayigeza ku rundi rwego.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bafite abakinnyi biganjemo abakiri bato ariko bafite ubushobozi bwo kuzamura ikipe mu cyiciro cya mbere.

Nyuma y’uko shampiyona izakinirwa mu ma league atandatu, abayobora amakipe y’Abagore mu cyiciro cya Kabiri, avuga ko bizayafasha, cyane cyane ku bijyanye n’amikoro.

- Advertisement -

Ati “Bizadufasha gukoresha amafaranga make mu mikino kuko twatangiraga tujya i Kigali tuvuye Nyamasheke. Abakinnyi kandi bazajya bakina nta munaniro bafite.”

Mbanjineza yakomeje ashimira Ferwafa biciye muri Komisiyo Ishinzwe kureberera Iterambere ry’Umupira w’Abagore, ku bwo gukomeza kubaba hafi muri byinshi abakinnyi bakenera.

Uretse Macuba WFC kandi, No mu yandi makipe, imyiteguro irarimbanyije. Aganira na UMUSEKE, umuyobozi wa Skyline WFC, Mbarushimana Shaban, ikibaraje inshinga, ari uko abana bakina kugira ngo babashe gutinyuka. Ikirenze kuri ibi kandi, iyi kipe ngo na yo izaba ije kurwanira kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Kimwe mu byitezwe muri iyi shampiyona, ni ukuzabona abakobwa bakiri bato bakina ruhago bigaragaza, cyane ko bifitemo ubwo bushobozi ariko bari barabuze aho babugaragariza.

Skyline WFC ni nshya muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
Macuba WFC yabanje kongeramo abakinnyi batatu
Macuba WFC ivuga ko itaje mu butembere muri iyi shampiyona
Bakomeje gukaza imyitozo
Ubushake ni bwo bubanza, ibindi bigakurikira
Skyline WFC ifite intego yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *