Rulindo: Meya ntakozwa ibyo gukorana na Gitifu adashaka

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yongeye kwandikirwa ibaruwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

Amezi agiye kuba atatu Meya w’Akarere ka Rulindo atumvikana na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta irimo imusaba gusubiza Gitifu mu kazi, we yirukanye ‘amushinja amakosa aremereye.’

Byatangiye ku wa 13/06/2024, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwandikiraga Ndagijimana Froduald wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, bumwirukana ku kazi kubera ikosa “Ryo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko n’itegeko mu nyungu ze bwite, agahindura amazina y’umwana w’umuhungu akekwaho gusambanya.”

Ni ibintu byahagurukije Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), aho yavugaga ko uwo mukozi yirukanwe atari we wakoze ayo makosa yo guhindura amazina y’umwana , nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku itariki ya 06/11/2023.

Meya wa Rulindo yagiye yandikirwa amabaruwa menshi amwibutsa gushyira mu ngiro imyanzuro ya Komisiyo, yongera kumusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald.

Ndetse Meya yigeze no guhabwa igihe kitarenze iminsi 15 ngo ashyire umwanzuro mu bikorwa.

Ku itariki 22 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith nawe, yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPSC, ibaruwa isaba Komisiyo kongera gusesengura neza mu bushishozi, hagahabwa agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo uwo mukozi ahabwe igihano cyo kwirukanwa.

Tariki 31 Ukwakira 2024, Komisiyo y’Abakozi ba Leta yongeye kwandikira Meya imubwira ko akwiriye gukuraho igihano cyo kwirukana, Ndagijimana Froduald wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

Ibaruwa igira iti “Nshingiye kandi kwisesengura ryakozwe ku nyandiko zashyizwe ku mugereka w’ibaruwa yanyu….Komisiyo yongeye kubasaba gukuraho igihano cyo kwirukanwa cyahawe Ndagijimana Froduald kuko adahamwa n’ikosa ryo guhindura amazina y’uwo mwana, agasubizwa mu kazi, ahubwo agakurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko ku makosa mwagaragarije Komisiyo ku mugereka w’ibaruwa yanyu yo ku wa 22/10/2024.”

- Advertisement -

Nubwo bimeze gutyo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, aherutse gutangaza ko icyo kibazo muri Minisiteri bakizi, yemeza ko bagiye kukiganiraho kandi ko bidakwiye gufatwa nka byacitse.

Gusa ntiyahamije niba bazategeka Meya gusubiza Gitifu mu kazi.

THIERRY MUGIRANEZA/ UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Mugisha

    Ubwo nyine Meya afite icyo yishingikirijeho, kandi nanone bitumye iyi komisiyo n’abandi bazajya bayica amazi babona ari baringa!!