Rusizi: Abarimo Mayor bakuyemo akabo karenge

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Dr Anicet Kibiriga, Wayoboraga Rusizi yeguye

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, abayobozi 3 bo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba beguye ku mirimo bari bashinzwe.

Abeguye ni Uwari Umuyobozi w’Akarere Dr.Kibiriga Anicet, uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Dukuzumuremye Anne Marie na Niyonsaba Jeanne D’arc warushizwe CNF ku rwego rw’Akarere.

UMUSEKE wamenye ko Njyanama yateranye kugira ngo yemeze ubwegure bwabo.

Inshuro zose UMUSEKE wagerageje kuvugana na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Uwizeye Odette ntibyadukundiye.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI.