Rwanda Premier League yateye utwatsi ubusabe bwa APR

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kwandika isaba ko yasubikirwa umukino wa Police FC, Urwego rushinzwe gutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abagabo y’umupira w’amaguru [Rwanda Premier League], rwanze ubusabe bw’ikipe y’Ingabo.

Ku wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC, bwandikiye RPL, busaba ko iyi kipe yasubukirwa umukino ifitanye na Police FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona.

Nyuma y’ubu busabe, amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Rwanda Premier League yabwiye ikipe y’Ingabo ko ubusabe bwa yo bwanzwe ko igomba kuzakina uyu mukino ku wa Gatatu utaha tariki ya 4 Ukuboza 2024 mbere yo gukina na Rayon Sports ku wa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza.

APR FC ikomeje gukina imikino yegeranye, iri guterwa n’uko yari ifite imikino myinshi y’ibirarane byatewe n’uko ubwo shampiyona yatangiraga, yo yari mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League akinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

APR FC yari yasabye ko isubikirwa umukino wโ€™umunsi wa 12 wa shampiyona

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo 2
  • Kuva mbayeho nibwo nabona abantu bategura ibirarane byose icyarimwe ku ikipe imwe nkabona ari akagambane barimo kutugambanira. Umwana wangwa niwe ukura.

  • Amategeko agomba kubahirizwa, Rayon se ntifite Vision FC muri weekend, Muhazi untd mercredi mbere ya derby!?
    Ubundi se 3 points ya derby ataniye he nayizindi equipes twita under dogs!?
    Baace uzembe tuceze kabumbu Wana๐Ÿ’™๐Ÿค๐Ÿ’™๐Ÿค๐Ÿ’™๐Ÿค๐Ÿ’™

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *