Rwatubyaye Abdul yongeye guhamagarwa mu Amavubi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro wo hagati ukinira FC Brera Strumica yo muri Macédonie, Rwatubyaye Abdul utaherukaga mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, yongeye guhamagarwa mu bakinnyi 30 bitegura imikino ibiri irimo uwa Libya n’uwa Nigeria, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 kizakinwa mu 2025.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Torsten Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 30 b’agateganyo bazavamo abo azifashisha mu mikino Amavubi afitanye na Libya na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.

Mu bakinnyi uyu mutoza ukomoka mu Budage yahamagaye, hagaragayemo myugariro, Rwatubyaye Abdul wari umaze iminsi atabona aho amenera mu bwugarizi burimo Manzi Thierry na Mutsinzi Ange basanzwe babanzamo.

Mu bo yahamagaye, harimo abazamu bane barimo Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Muhawenayo Gad (Gorilla FC), Buhake Twizere Clèment (Ullensaker/Kisa) na Habineza Fils François (Etoile de l’Est).

Muri ba myugariro 10 bahamagawe, harimo Omborenda Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (AEL Limassol FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Rwatubyaye Abdul (FC Brera Strumica), Mutsinzi Ange (Zira FC), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clèment (APR FC), Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Région) na Nshimiyimana Yunussu (APR FC).

Abakinnyi umunani bakina mu kibuga hagati bahamagawe, bayobowe na kapiteni w’Amavubi, Biziman Djihad (Krybas FC), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngabonziza Pacifique (Police FC), Mugisha Bonheur (Stade Tunisien), Rubanguka Steve (Al-Nojoom), Muhire Kevin (Rayon Sports), Ndayishimiye Didier (AS Kigali) na Samuel Guelette (Raal FC).

Muri ba rutahizamu umunani bahamagawe, harimo Tuyisenge Arsène (APR FC), Kwizera Jojea (Rhode Island FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Nshuti Innocent (One Knoxville), Mbonyumwami Taiba (Marine FC) na Twizerimana Onesme (Vision FC).

Amavubi azakina umukino wa mbere na Libya kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Ugushyingo 2024, nyuma y’iminsi ine gusa azahite akina na Nigeria tariki ya 18 Ugushyingo 2024 i Lagos muri Nigeria.

Iyi mikino izaba ari iya nyuma yo mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Super Eagles ni yo iyoboye iri tsinda n’amanota 10, igakurikirwa na Bénin ifite amanota atandatu, hagakurikiraho Amavubi n’amanota atanu mu gihe Libya ari yo ya nyuma n’inota rimwe.

- Advertisement -

Kugira ngo u Rwanda rwizere kongera gusubira mu Gikombe cya Afurika, rurasabwa kubanza kwitsindira iyi mikino yombi rukabona amanota atandatu ariko bikanasaba ko Bénin itakaza umukino umwe.

Ikindi gishoboka ngo u Rwanda rukomezanye na Nigeria, ni uko Bénin yatsindwa imikino ibiri isigaje hanyuma u Rwanda rugatsinda umukino umwe. Mbese bisobanuye ko kubona itike k’u Rwanda bigomba kugirwamo n’umusaruro wa Bénin mu mikino isigaje.

Rwatubyaye Abdul yongeye guhamagarwa mu Amavubi
Amavubi arasabwa gukora byinshi ku mikino ibiri ya Libya na Nigeria

UMUSEKE.RW