SADC yongereye igihe ingabo zayo zagiye kurwanya umutwe wa M23

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Kimwe mu bimodoka by'intambara umutwe wa M23 wambuye ingabo za SADC

Ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Amjyepfo, SADC byongereye igihe cy’umwaka ingabo z’uwo muryango ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Umutwe w’ingabo zagiye gutabara Congo ziturutse muri SADC wahawe izina rya SAMIDRC, wongerewe igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa.

Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu, ndetse yitabiriwe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi. Iyo nama niyo yafashe icyemezo cyo kongerera igihe ziriya ngabo.

Abitabiriye inama bashimiye abakuriye ziriya ngabo, banashimira abasirikare bari muri buriya butumwa ku bikorwa bakora byo kugarura amahoro, n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibiro bya Perezida muri Congo Kinshasa bivuga ko Perezida wa Zimbabwe, Emmersonyavuze ko abatuye Congo bagomba kubaho mu mahoro n’iterambere.

Ingabo za SAMIDRC zirimo iza Africa y’Epfo, Tanzania, na Malawi zigiye kumara umwaka mu burasirazuba bwa Congo kuko zihari kuva mu Ukuboza 2023.

Mu byazijyanye harimo kurwanya umutwe wa AFC/M23, aho zifatanya n’ingabo za Leta ya Congo, Wazalendo, ingabo z’Uburundi n’indi mitwe ishyigikiye leta ya Congo.

Gusa kugeza ubu ntabwo byabujije M23 gufata ibice bitandukanye muri Masisi, Rutshuru na Lubero, ndetse no muri Walikale.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *