Umukinnyi wa Mukura yatangije ishuri rya Karate – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro w’ibumoso wa Mukura VS, Muvandimwe Jean Marie Vianney, yatangije ishuri ryigisha Karate n’iryigisha umupira w’amaguru.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2024, ni bwo Muvandimwe JMV ukinira Mukura VS, yafunguye ishuri ryigisha umukino ngororamubiri wa Karate. Ni ishuri yise “MU12 Little Warriors Karate Academy”.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’ababyeyi bari bazanye abana ba bo muri iri shuri ndetse baboneraho kwerekana ku mugaragaro Irerero ryigisha umupira w’amaguru, ryiswe “Muvandimwe12 FA.”

Uyu mukinnyi kandi, yanafunguye ishuri ryigisha kubyina imbyino zigezweho “Dance moderne”.

Umuhango wo gufungura iri rerero ryigisha umukino wa Karate, witabiriwe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Karate, Kamuzinzi Christian wahise anakoresha abana ibizamini kugira ngo hamenyekane abazamurwa mu cyiciro cy’abafite imikandara y’umukara.

Muvandimwe akomeje gukora ibikorwa birimo gufasha Abantu baba mu ruganda rwa Siporo, kuko yanafunguye inzu ikorerwamo Gym yitwa “MU12 Fitness Gym” na yo iherereye i Shyorongi ahazwi nka Nyabyondo.

Aganira n’itangazamakuru, Muvandimwe JMV, yasobanuye impamvu yo guhitamo gukora ibikorwa nk’ibi byiganjemo iby’imikino.

Ati “Nahisemo gukora ibi bikorwa kuko mbifitiye ubumenyi kandi mbikunda cyane. Ni byo nakuze nkunda kandi n’ubu ndacyabikora.”

Umwe mu babyeyi wari uhagarariye abandi, yashimiye Muvandimwe ku bwo gufasha no guteza imbere aba bana muri aka gace. Yanijeje uyu mukinnyi ubufatanye muri byose.

- Advertisement -

Uyu musore yakiniye amakipe arimo Police FC, Gicumbi FC, Rayon Sports na Mukura VS arimo ubu.

Abana bahawe certificate z’ishimwe
Ababyeyi bafatanyije na Muvandimwe guhemba abana
Buri mwana yatahanye icyemeza ko yari mu bafunguye iri shuri
Abana bagaragaje ko bashoboye gukina umukino wa Karate
Biyerekanye imbere y’ababyeyi ba bo
Bakoze umukino wagombaga gutanga abazamurwa
Ni abana bakiri bato
Muvandimwe ubwo yari kumwe na Kamuzinzi utoza ikipe y’Igihugu ya Karate
Muvandimwe JMV, yafunguye ishuri ryigisha umukino wa Karate
Ubwo yasinyaga ku byangombwa
Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Karate
Yanafunguye Gym
Umubyeyi wari uhagarariye abandi
Umutsima wakaswe nk’ikimenyetso cyo gufungura iri rerero rya ruhago
Abana bazamuwe mu ntera, banahawe Impamyabushobozi
Umutoza Kamuzinzi, yashimiye Muvandimwe ku bwo gufungura iri shuri ryigisha Karate

UMUSEKE.RW