Mbere yo gucakirana na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona, umutoza Malick Wade utoza Kiyovu Sports, yijeje ibyishimo abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena.
Kuri wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, ni bwo Kiyovu Sports izaba yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.
Urucaca rumaze imikino umunani rutsindwa, rwijeje Abayovu ko ari umukino wo gutangira kumwenyura.
Malick Wade utoza Kiyovu Sports, yavuze ko biteguye neza kandi bakoze kuri buri kimwe cyazatuma babona intsinzi.
Ati “Twiteguye neza umukino w’ejo wa Etincelles FC. Ni umupira w’amaguru. Rimwe bigenda nabi, ubundi bikagenda neza. Icy’ingenzi ni ukudacika intege ugakomeza gukora.”
Yakomeje agira ati “Twe dukomeje gukora cyane ngo tubashe kubona intsinzi. Turi gukorera hamwe. Shampiyona ntirarangira. Tumaze gutakaza imikino umunani ariko ejo Imana Nibishaka bizaba iherezo rya byo.”
Wade yakomeje avuga ko muri ibi bihe Urucaca rurimo, bigoye kuganiriza abakinnyi kuko na bo ubwabo bacitse intege ariko nanone batagomba kurekura.
Ati “Mbabwira ko tugomba gukomeza guhangana. Ko tugomba gukosora ku byatumye dutakaza iyo mikino. Mbibutsa ko nta kipe nziza ibaruta ariko ko amahirwe bagomba gukomeza kurwana kugeza igihe intsinzi izabonekera. Mbabwira ko babikora kandi babishoboye.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko muri iki Cyumweru yibanze ku myitozo yo kugumana umupira ariko wihuta. Yishimiye kandi uko abakinnyi bakoze imyitozo iki Cyumweru cyose.
- Advertisement -
Mu butumwa bwe kandi, Malick yasabye kurushaho kwegera ikipe mu bihe irimo, bakareka gutatanya imbaraga kandi ko nibahuza hazaboneka umusaruro mwiza wifuzwa.
Uretse umutoza kandi, Ishimwe Kevin ukina mu gice cy’ubusatirizi muri iyi kipe, yavuze ko ibihe barimo bibaho mu mupira w’Amaguru kandi ko igihe nikigera bazabivamo.
Ati “Tumeze neza. Turashimira Ubuyobozi bwa Kiyovu n’abakunzi ba yo mu buryo bakomeje kutuba hafi. Twatangiye nabi ariko ni ibihe. Hari ibihe ugeramo ntibibe byiza ariko ejo Imana Nibishaka tuzatangira kubisohokamo.”
Kevin yakomeje agira ati “Ni ibihe bibaho. Nko muri Rayon Sports twigeze kunganya imikino 11. Ni umupira ni ko umera. Tuzabisohokamo kandi turi kurwana na byo.”
Ishimwe yakomeje avuga ko kuba ubwo bateguraga gutangira shampiyona bari benshi, ariko yatangira bakisanga ari bake, byabakozeho cyane.
Ati “Ni ibihe byatugoye, bamwe bemerewe gukina abandi batemerewe, ariko ndizera ko tuzabisohokamo vuba. Abinjiye nyuma hari icyo badufashije kandi kigaragara.”
Niyonkuru Ramadhan ukina hagati mu kibuga muri Kiyovu Sports, ahamya ko igihe kigeze ngo bongere babone intsinzi baheruka ku mukino wa mbere wa shampiyona.
Ati “Tumaze ibyumweru bibiri twitoza kandi twitoje neza. Ntekereza ko uko byagenda kose ku munsi w’ejo tugomba gutangira urugendo rwo kubona amanota atatu.”
Yakomeje agira ati “Icyo mbona cyagize uruhare mu bihe bibi ikipe irimo, ni impinduka kandi ahantu hose iyo habayeho impinduka zitunguranye, ikipe iyo ari yo yose uretse na Kiyovu, byayikoraho.”
Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu iheruka ku munsi wa mbere wa shampiyona. Yatsinzwe imikino irindwi yose iheruka gukina.
UMUSEKE.RW