Umwaka ugiye kwihirika ab’i Nyarusange bavoma ibirohwa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Kubura amazi bibatera indwara z'umwanda

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga bavuga ko hashize amezi 10 bavoma ibirohwa kandi barahoranye amazi meza.

Abagaragaje iki kibazo ni abatuye mu Kagari ka Mbiriri, Musongati na Rusave muri uyu Murenge wa Nyarusange.

Aba baturage bavuga ko ikigega cy’abahaga amazi cyubatse mu Murenge wa Muhanga, kikayakwirakwiza ku batuye muri uyu Murenge ikigega cyubatsemo no mu Tugari 3 duhereye mu Murenge wa Nyarusange.

Mukansanga Solina ati:‘Muri ayo mezi yose 10 ashize tuyamaze tuvoma ibinamba.’

Mukashema Assoumpta avuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi bamaze igihe barakibwiye Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, bukabizeza ko kigiye gukemuka.

Ati:‘Amazi tuvoma ni ibirohwa Ubuyobozi budusubize amazi.’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable, avuga ko ingano y’amazi aba baturage bavomaga basanze ari ntoya biba ngombwa ko bayongera babanje gusana uyu muyoboro.

Ati:‘Ni umuyoboro bari gusubiramo kugira ngo amazi babonaga yongererwe imbaraga.’

Gitifu Ndayisaba avuga ko Kampani nshya yahawe imirimo yo gusana uyu muyoboro, yababwiye ko izawubashikiriza Taliki 30 Ukuboza 2024.

- Advertisement -
Amavomero yarangiritse ku buryo bukomeye
Abaturage babuze ayo bacira n’ayo bamira
Ubuyobozi ntibuhwema kubizeza kubasubiza amazi meza
Kubura amazi bibatera indwara z’umwanda

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.