Urukiko rwemereye Aimable Karasira gukora mu mafaranga yafatiriwe

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwemereye Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga gukora mu mafaranga yafatiriwe akishyura abunganizi be.

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yageze ku rukiko afite akajerekani karimo amazi, ibitabo mu ntoki n’imapuro nyinshi yambaye amataratara, ishapure mu ijosi no ku kaboko, imyambaro y’iroza isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda n’inkweto zo mu bwoko bwa bodada.

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga byari biteganyijwe ko atangira kwiregura yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe.

Karasira ashingiye ku iburanisha ryabaye taliki ya 13 Ukuboza 2023 Karasira yagaraje ikibazo cyo kutabasha guhemba abavoka bamwunganiraga aribo Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana icyo gihe Karasira yemeje ko urukiko rwamwijeje ko byakemutse maze abo bunganizi bakaba bari bakwandikira ubushinjacyaha bakaba bahabwa amafaranga y’igihembo.

Karasira ati “No mu muco nyarwanda birasanzwe aho imfura zisezeraniye niho zihurira na mbere urukiko rwari rwabyemeye n’ubu mpabwe amafaranga yo kwishyura abanyunganira kuko ndishoboye.”

Karasira yakomeje agira ati “Ndaburana ariko mfite uburwayi bwo mu mutwe sinshobora kwiburanira njyewe ubwanjye ntafite umwunganizi kuko kuva navaha nararwaye ariko nandikiye urugaga rw’abavoka ariko ntibansubije ari nabyo nashaka kuko bari kumpa abanyunganira nk’utishoboye kandi ndishoboye.”

Karasira aravuga ko uburwayi bwe bwiyongereye akeneye kuvuzwa. Yagize ati “Ibyo narimfite byose narabinyazwe nabaye nka Yobu wo muri bibiliya.”

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko amategeko ateganya ko kuburana umuntu yunganiwe ari uburenganzira bw’umuburanyi gusa bukavuga ko atari itegeko ko urukiko Karasira aburaniramo ko rutategeka ko uregwa aburana yunganiwe.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati “Kuba Karasira yarandikiye urugaga rw’abavoka n’intambwe nziza yateye niba atarasubijwe urukiko byo rwabifataho umwanzuro.”

- Advertisement -

Ubushinjacyaha buravuga ko amafaranga ya Karasira yafatiriwe hashingiwe ku byaha bikomeye akurikiranweho.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Aho ubushobozi bwose bwaturuka harebwe kugirango hatangwe ubutabera maze Karasira aburane yunganiwe.”

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko abakunganira Karasira bagenerwa igihembo mu buryo buboneye hakanarebwa uko urubanza rwaburanishwa rukarangizwa.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati “Ibyo urukiko rwabona ko amafaranga yafatiriwe nayo yakoreshwa ariko hagire asigara kuko icyaha n’ikimuhama hari izindi nkurikizi bishobora kugira.”

Urukiko rwasesenguye imvugo z’impande zombi

Urukiko rusanga ari uburenganzira bwa Karasira Aimable Kuburana yunganiwe hanakurikije amategeko.

Urukiko kandi rusanga mu mafaranga yafatiriwe n’ubushinjacyaha hagomba kuvamo azahembwa abunganizi ba Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga hagendewe kuyasanzwe ahabwa abunganira ababuranyi bo mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwategetse ko mu migendekere myiza y’urubanza mu mafaranga yafatiriwe n’ubushinjacyaha hagomba kuvanwamo azahemba abunganizi ba Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga.

Urukiko rwategetse ko uru rubanza ruzakomeza mu mpera z’ukwezi Kwa Ukuboza 2024.

Karasira Aimable wanyuzagamo akanywa amazi icyarimwe akanasoma bibiliya umucamanza yamubajije niba mubyo yize ari kongeramo iyobokama.

Karasira nawe ati “Erega iyo wahuye n’ibibazo wibuka ko Imana ibaho.”

Karasira ukekwaho ibyaha bitandukanye byinshi yatambutsaga ku muyoboro wa YouTube hakiyongeraho no kudasobanura inkomoko y’umutungo yaratunze n’ibyaha byose aburana ahakana, ubushinjacyaha bwamaze gusobanura ikirego cyabwo biteganyijwe ko Karasira azatangira kwiregura.

UMUSEKE wamenye  amakuru ko nta gihindutse Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga  azunganirwa na Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema, amakuru akavuga ko bumvikanye amafaranga arenga miliyoni cumi n’umunani, aba banyamategeko bumvikanye mu zindi manza z’abantu bazwi nk’urwa madam Yvonne Iryamugwiza waje gukatirwa n’inkiko adahari kuko yikuye mu rubanza n’urwa madam Béatrice Munyenyezi wahamijwe ibyaha bya jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu akaba ari icyemezo yajuririye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW