Uwarokotse Jenoside yishwe urupfu rw’agashinyaguro

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Nyakwigendera wishwe urw'agashinyaguro

NGOMA: Abagizi ba nabi bishe urw’agashinyaguro umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Nduwamungu Pauline, wari utuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi.

Ni Amahano yabaye ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 gusa urupfu rwa nyakwigendera rumenyekana ku wa 15 Ugushyingo 2024.

Abishe nyakwigendera babikoze mu masaha y’amanywa, hanyuma bamujugunya mu kimoteri, barenzaho igitaka.

Ubwo abaturanyi bashakishaga irengero rye, ni bwo babonye icyo kimoteri gisibye, batungurwa no gusangamo umubiri we.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko abo bagizi ba nabi bamukuyeho umutwe, barawutwara.

Yagize ati “Abamwishe babikoze hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa bamujugunya mu kimoteri mu rugo rwe bamukuraho umutwe.”

Avuga ko abo bicanyi bari babigambiriye kuko yari atuye ahantu ku muhanda munini wa kaburimbo kandi hagati y’abandi bantu ibipangu byahanaga imbibi.

Ati “Nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, ababikoze rero ni ya ngengabitekerezo yo kugirira nabi uwarokotse Jenoside.”

Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bagiye ahabereye ubu bwicanyi, bakorana inama n’abaturage ndetse banihanganisha umuryango wa Nduwamungu Pauline.

- Advertisement -

Abaturage basabwe kubana mu mahoro no mu bwumvikane, bakirinda ibikorwa by’ubwicanyi, kuko kwica nta shema ribirimo, ahubwo ari icyaha kigayitse, kandi ko ugihamijwe n’inkiko ahabwa igihano kiremereye.

Basabwe kandi gutangira amakuru ku gihe, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we n’abafitanye amakimbirane bakabimenyesha ubuyobozi bukabakiranura.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Natahalie, yahumurije umuryango wa nyakwigendeera n’abaturage muri rusange, asaba ko buri wese yakubaha ubuzima bwa mugenzi we.

Ati ” Ubundi ni ukubana neza mu mahoro no kubahana buri wese akubaha ubuzima bwa mugenzi we, akirinda amacakubiri, inzangano ndetse baba bafite ibyo batumvikana bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Mu gihe iperereza rikomeje, abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline batawe muri yombi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW