Visi Perezida wa Kenya yarahiye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Visi Perezida wa kenya yarahiye

Prof .Kithure Kindiki yarahiriye kuba visi Perezida wa Kenya, nyuma y’ibyumwru bibiri Inteko Ishingamategeko yeguje  Rigathi Gachagua.

Abasenateri bemeje ko agomba kwegura nyuma yo kumushinja ibyaha 11 birimo kunyereza umutungo w’igihugu, gutesha agaciro inzego z’igihugu no kubiba urwango rushingiye ku moko.

Kindiki, w’imyaka 52, yahoze ari umwarimu muri Kaminuza yigishaga amategeko.

Muri Guverinoma ya perezida William Ruto  yari asanzwe ari Minisitirri w’umutekano imbere mu gihugu.

Mu ijambo rye, Kindiki yavuze ko “kuba asimbuye Gachagua, ari “Ikimenyetso  cy’uko Demokarasi yateye imbere muri Kenya kandi inzego zacu zikora neza.”

Yemereye Perezida Ruto “ kumwumvira no gukorera munsi y’ububasha bwe , atazamuhemukira.

Ruto yashyizeho kandi Minisitiri w’Umutekano  imbere mu gihugu, Musalia Mudavadi ,asimbuye uyu warahiye.

Ubwo Polisi yahanganaga bikomeye n’abigaragambya, Kindiki wabaye Visi Perezida, yashimye uburyo igipolisi cya Kenya cyabyitwayemo, ahakana ko nta tegeko ryatanzwe ryo kurasa abigarambya.

Muri iyo myigaragambyo abantu barenga 40 barishwe abandi  barenga 300 barakomereka.

- Advertisement -

Abiganjemo urubyiruko, biraye mu mihanda ,bamagana itegeko ryo kongera umusoro ku bintu bitandukanye ryiswe “finance bill” kugira ngo rifashe kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Kindiki yijeje Ruto kuzamwubaha no kugendera ku mategeko ye

UMUSEKE.RW