Abahinze imboga ku bigo by’amashuri barashima umusaruro bitanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Bimwe mu bigo by’amashuri byo Turere twa Kayonza na Nyagatare byitabiriye guhinga imboga mu rwego rwo kunganira ifunguro ry’abanyeshuri, biravuga ko bibafasha kubona indryo yujuje ubuziranenge ndetse bikagabanya n’ibihombo bahuraga nabyo.

Byagaragarijwe mu bukangurambaga bwa RSB, bwo kwigisha abari mu ruhererekane nyongeragaciro mu gutegura no kugeza ku banyeshuri amafunguro yujuje ubuziranenge.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na UMUSEKE bagaragaje ko gahunda yo guhinga imboga zigaburirwa abana ku ishuri ari nziza ndetse yabagiriye akamaro mu gutuma biga neza.

Mukamusoni Angelique, Umuyobozi wa E.P Gahini mu Karere ka Kayonza, avuga ko bahinga amashu, Dodo na Karoti, byunganira ibindi biribwa bahabwa na Leta bigizwe n’umuceri, kawunga n’ibishyimbo.

Ati ” Niba wowe wihingiye imboga zawe uzazisarura zifite bwa buziranenge abana bakazirya zifite intungamubiri.”

Ninahazimana Telesphore, Umuyobozi wa GS Nyamirama nawe agira ati ” Rwiyemezamirimo twishyuraga miliyoni 12 Frw atugemurira ibiribwa bitaramba, ubu tumwishyura hagati ya miliyoni 3 cyangwa 4 Frw.”

Ni mu gihe Asiimwe James, Umuyobozi wa GS Musheri mu Karere ka Nyagatare avuga ko bishimira iyi gahunda kuko ifasha abanyeshuri kubona indryo yuzuye.

Ati ” Iyo wisoromera imboga aho wazihinze byongera ubwiza bw’ifunguro utanze, n’amikoro akoreshwa mu guhaha akagabanuka”.

Naivasha Bella Hakizimana, umukozi wa RSB muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, yasabye abo bireba bose kuzirikana ko umunyeshuri wafashe ifunguro ryujuje ubuziranenge akura neza mu mitekerereze n’igihagararo.

- Advertisement -

Ati ” Ni inshingano zacu kunoza uruhererekane rw’ibiribwa, kuva ku murima kugera ku isahani y’umunyeshuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope, nawe avuga ko basabye ibigo by’amashuri kwitabira guhinga imboga.

Ati ” Bifasha abana n’umuryango Nyarwanda kuko iyo umwana yize neza, akagaburirwa neza ku ishuri imitsindire izamuka ku kigero gishimishije.”

Asaba ibigo by’amashuri kongera ubuso buhingwaho imboga kugira ngo bikomeze kunganira ubushobozi bwabyo mu kwihaza mu biribwa kandi byujuje ubuziranenge.

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC ivuga ko itazahwema kunoza no gusigasira imiterere ya gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ariko ikanashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri guhanga udushya mu kunganira ubushobozi bahabwa na Leta bwo kugaburira abana.

Mukamusoni Angelique, Umuyobozi wa E.P Gahini mu Karere ka Kayonza
Ninahazimana Telesphore, Umuyobozi wa GS Nyamirama
Asiimwe James, Umuyobozi wa GS Musheri mu Karere ka Nyagatare
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Burasirazuba

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *