Abakora Isuku mu Mujyi wa Kigali bahawe Noheli – AMAFOTO

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burangajwe imbere na Meya, Dusengiyumva Samuel, bwagiranye ibihe byiza n’abakora Isuku muri uyu Mujyi ndetse bagirana umusangiro wari ugamije kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2024.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Ukuboza 2024 ubwo ku bayemera, bizihizaga Noheli. Abakozi basanzwe bakora ndetse bakabungabunga Isuku mu Mujyi, bagize amahirwe yo gusangira na Meya, Dusengiyumva Samuel wabashimiye uruhare rukomeye bagira mu kugira ngo Umujyi ube usukuye.

Ati “Turabashimira cyane, uruhare mu kugira ngo tugire Umujyi ucyeye. Mukora akazi gakomeye kandi mugakora mutiganda. Turagira ngo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubabwire ko tubakunda. Muri ab’ingenzi cyane.”

Uyu muyobozi yabijeje ko imbogamizi bahura na zo ka bo zirimo umushahara ukiri muto, impanuka za hato na hato ndetse n’ikiruhuko kidahagije, bazizi kani hamwe n’izindi nzego bari gukorana, barimo gushaka umuti urambye.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasangiye n’abakora Isuku mu Mujyi wa Kigali
Bishimiye gusangira n’Umuyobozi wa bo
Morale yari yose
Bari bafite akanyamuneza ko kuba na bo bazirikanwa nk’abantu b’ingenzi
Meya Dusengiyumva yabashimiye uruhare rwa bo mu gutuma Kigali ihora icyeye
Byari ibyishimo kuri aba bakozi
Bagiranye ibihe byiza n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

UMUSEKE.RW