Abakunzi ba Kiyovu Sports batabaje Perezida Paul Kagame

Nyuma y’ibibazo byinshi ikomeje guhura na byo kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira, abakunzi ba Kiyovu Sports baratabaza Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, bamusaba kubakurira ikipe mu manga.

Kuva uyu mwaka w’imikino 2024-25 watangira, ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kugorwa no kubona amanota. Ibi byatewe no kuba iyi kipe yo ku Mumena yarafatiwe ibihano na FIFA kubera abakinnyi bayireze kutubahiriza amasezerano.

Kuri uyu wa Gatatu Urucaca rwakinaga na APR FC umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kane wa shampiyona, abakunzi b’iyi kipe bazanye ibyapa byanditseho amagambo atabaza Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Bati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, abakunzi ba Kiyovu Sports turatabariza ikipe yacu ngo mudukure mu manga kuko ikipe dukunda iri mu marembera.”

Ni nyuma kandi y’uko Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwakoze ikiganiro n’itangazamakuru ku wa kabiri wa tariki ya 10 Ukuboza 2024, cyasobanuraga kuri byinshi bimaze iminsi biyivugwamo.

Perezida w’Urucaca, Nkurunziza David, yavuze ko ibibazo byose iyi kipe iri guhura na byo, byasizwe n’abo yasimbuye barimo Mbonyumuvunyi Abdulkarim, Ndorimana Jean François Regis na Mvukiyehe Juvénal.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi mu mikino 12 imaze gukina.

Bati turatakambira Umukuru w’Igihugu
Hatagize igikorwa Kiyovu Sports yakwisanga mu Cyiciro cya Kabiri

UMUSEKE.RW