Abatuye mu Mujyi wa Kigali, basabwe kuzizihiza iminsi mikuru mu ituze hatabayeho kubangamira bagenzi ba bo.
Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa 2024 usozwe. Mu mpera za buri mwaka, Abanyarwanda nk’abandi bose, bizihiza iminsi mikuru ku bayemera bitewe n’imyemerere ya bo.
Aha ni ho Umujyi wa Kigali wahereye usaba abawutuye ko nta wukwiye kwizihiza iminsi mikuru abangamiye abandi. Ibi byatangarijwe mu Itangazo uru rwego rwacishije ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter.
Bagize bati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwongeye kwifuriza abawutuye iminsi mikuru myiza n’impera z’umwaka. Buboneyeho kwibutsa abantu bose ko kwizihiza iminsi mikuru hagomba kwirinda urusaku rukabije, hubahirizwa ibipimo byagenwe n’amabwiriza asanzweho abigenga, haba mu birori bikorerwa mu ngo, mu tubari, muri Hotel, insengero n’ahasanzwe habera ibitaramo.”
Bakomeje bavuga bati “Dutegure ibirori bitandukanye tutabangamiye abandi.”
Mu minsi ishize, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasohoye Itangazo rivuga ko muri izi mpera z’umwaka,
ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, harimo resitora, utubari n’utubyiniro hagomba gufunga bitarenze saa munani z’ijoro guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane.
Na ho ku wa gatanu, mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko, bemerewe gukora ijoro ryose.
Iryo tangazo rya RDB ryibutsa ko aharebwa n’aya mabwiriza hagomba kubahiriza amabwiriza arebana n’urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka.
- Advertisement -
Mu 2023, guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru bifunge saa munani z’ijoro.
UMUSEKE.RW