Abanyarwanda n’Abanyasudani y’Epfo basabwe kureka ubushotoranyi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'ubutwererana, Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanyasudani y’Epfo kwirinda ubushyamirane, abibutsa ko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda.

Ku rubuga rwa X mu mpera z’icyumweru haharagaye abantu bandikaga ‘ubutumwa bavuga ko hari bamwe mu mu rubyiruko rw’Abanyasudani y’Epfo bari kugaragara mu bikorwa by’urugomo.’

Abo bagiye bandika ubutumwa, Polisi y’u Rwanda yabasubije ko ibikorwa by’urugomo bitemewe, kandi ko abantu bose babikoze, harimo n’abanyamahanga babihanirwa n’amategeko.

Police yanditse iti “Ibikorwa by’urugomo ntabwo byemewe. Abantu bose harimo n’abanyamahanga basabwa kubahiriza amategeko nk’uko bisabwa. Iyo bayarenzeho barabihanirwa hakurikijwe amategeko y’igihugu. Turakwizeza ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yanditse kuri X  agaruka ku amakuru y’ubushotoranyi n’imirwano hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanyasudani y’Epfo .

Minisitiri Nduhungirehe yanditse ati “Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyesudani y’Epfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro Nyarwanda.”

Yakomeje yandika ko abanyarwanda bagomba kwigira ku mateka yabo,bakarangwa n’ubumwe n’ubworoherane, baca burundu amakimbirane n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Ati” Dukomeze kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.”

Minisitiri Nduhungirehe yanditse ko hakwiriye ubufatanye mu gusigasira umutekano w’igihugu , ari na ko hakomeza kwakirana urugwiro urubyiruko ruturutse mu mahanga.

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA/ UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *