Abarimo Sempoma Félix bagizwe abere

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahamije ko Umutoza wungirije mu kipe y’Igihugu y’Umukino wo gutwara igare, Sempoma Félix na Munyankindi Benoit, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranyweho.

Rwahamije kandi icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel, rubahanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri umwe.

Rwemeje kandi ko Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel, bagomba gufatanya guha Jazilla Mwamikazi indishyi ingana na 1.000.000 Frw ndetse bagatanga igihembo cy’avoka kingana n’ibihumbi 500 Frw.

Rwategetse ko kandi Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel batanga amagarama y’urubanza angana na 20.000Frw.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Sempoma Félix, azitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge. Uyu mutoza yari akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu guhimba no guhindura amazina y’umukinnyi witwa Nyirahabimana Claudette.

Icyo gihe si we wenyine waregwaga icyo cyaha cyo guhindura amazina ya Nyirarukundo Claudette byarangiye yiswe Nyirahabimana Claudette, kuko undi wavuzwemo ari Munyankindi Benoit ndetse na Murenzi Emmanuel wigeze kuba Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo gutwara igare mu Rwanda (Ferwacy).

Icyo gihe Nyirarukundo, yiyandikishije kwitabira amarushanwa y’Abangavu ndetse asabwa Indangamuntu ariko avuga ko atarayifata.

Uyu witwaga Nyirarukundo, yazanye ibyangombwa byerekanaga ko koko adakwije imyaka kandi agomba kwitabira amarushanwa y’Abatarengeje imyaka 19. Ibi byaje byanditseho amazina ya Nyirahabimana Claudette ndetse aba ari yo yandikwa.

N’ubwo yatsinze amarushanwa icyo gihe, byateje urunturuntu ndetse hatangwa ikirego nyuma yo gusanga amazina ye yarahinduwe.

- Advertisement -

Abari bakurikinywe icyo gihe, barimo Sempoma Félix, Murenzi Emmanuel, na Munyankindi Benoit. Aba bose bari bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Sempoma Félix yahaguweho icyaha yari akurikiranyweho
Munyankindi Benoit na we yagizwe umwere

UMUSEKE.RW