Leta ya ya Congo yahamagaje uhagarariye by’agateganyo ambasaderi wa Uganda muri icyo gihugu, imusaba ibisobanuro ku magambo yatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda,Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida.
Itangazo rya Leta rivuga ko ejo ku wa gatatu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Thérèse Kayikwamba, yakiriye mu biro bye, Matata Twaha Magara, uhagarariye by’agateganyo ambasaderi wa Uganda, amusaba “ibisobanuro ku magambo Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, aherutse kuvuga ajyanye na Perezida [Félix] Tshisekedi”.
Leta ya Congo yanavuze ko Minisitiri Kayikwamba yasabye Magara “igisobanuro cya leta cy’abategetsi ba Uganda” kuri ayo magambo no “ku kuntu umubano uhagaze hagati y’ibi bihugu bibiri”.
Ntibizwi neza amagambo nyirizina Jenerali Kainerugaba yavuze yatumye Magara asabwa ibisobanuro.
Ariko muri iki cyumweru, mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, ubu bwamaze gusibwa, Jenerali Kainerugaba yaburiye abacanshuro bose b’abazungu barwanira leta ya DRC mu burasirazuba bw’icyo gihugu ko ingabo za Uganda (UPDF) zizabagabaho ibitero guhera mu ntangiriro y’umwaka utaha.
Congo ihakana gukoresha abacanshuro mu ntambara irwana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ivuga ko ari abarimu ba gisirikare b’ingabo zayo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo guhura na Minisitiri Kayikwamba, Magara yagize ati “Twumvise ibitekerezo bye. Yambwiye ko agiye kubishyira mu nyandiko abigeze kuri leta yanjye kandi nabyemeye. Rero ndabitegereje.”
Kuva mu mpera y’umwaka wa 2021, Uganda ifite umutwe w’ingabo mu burasirazuba bwa DRC aho ifatanya n’ingabo z’icyo gihugu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa ADF, ufite inkomoko muri Uganda, ukorera muri DRC. Mu gihe cyashize wagiye ugaba ibitero by’ibisasu muri Uganda byiciwemo abantu.
UMUSEKE.RW