Amavubi yatsinze Sudan y’Epfo – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Sudan y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo [CHAN] kizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’i Burasirazuba.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo habaye umukino wo kwishyura wo gushaka yo kujya muri CHAN 2024 izabera muri Uganda, Kenya na Tanzani, wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Sudan y’Epfo. Ni umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba muri Stade Amahoro ariko ubwitabire bw’abari baje kuwureba, nta bwo bwari bushamaje.

Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Uwayezu Régis, barebye uyu mukino.

Umutoza mukuru w’Amavubi ya CHAN, Jimmy Mulisa, yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanjemo i Juba muri Sudan y’Epfo. Mu izamu hari havuyemo Muhawenayo Gad uteri no mu bifashishijwe, wasimbuwe na Hakizimana Adolphe wari wafashe umwanya ubanzamo. Hari kandi Kanamugire Roger wari wafashe umwanya wa Ngabonziza Pacifique wavunitse ndetse na Dushimimana Olivier Muzungu wari wasimbuwe na Tuyisenge Arsène.

Amavubi yaje gukina uyu mukino, akeneye intsinzi yo gusezerera iyi kipe ititaye ku bindi bizakurikiraho kuko kugira ngo abe yakina CHAN, bizaterwa n’umwanzuro uzafatwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Hakiri kare ku munota wa 32 gusa, Tuyisenge Arsène yatereye ishoti kure gato y’izamu ryari ririmo Juma Jenaro Awad, umupira uragenda ukora kuri Mugisha Didier wari mu rubuga rw’amahina, uumunyezamu awukoraho ukubita igiti cy’izamu rihagaze, uragaruka umukubita ku mugongo maze ujya mu izamu, Amavubi aba abonye igitego cya mbere.

Amavubi yakomeje gusatira cyane ndetse ku buryo ku munota wa 37, yashoboraga kubona igitego kindi nyuma ya coup-franc yatewe na Muhire Kevin, isanga umunyezamu yasohotse nabi arekura umupira usanga Gilbert wari uhagaze wenyine imbere y’izamu ariko ntiyabasha kuwushyira mu rushundura nyamara izamu ryari ryambaye ubusa.

Ubwo hari hari gukinwa iminota ibiri y’inyongera mu gice cya mbere, Niyomugabo Claude yagaruye umupira mu rubuga rwa Sudan y’Epfo ashaka ba rutahizamu be, maze Joseph Malish arawukora n’akaboko, Umunya-Tunise w’umusifuzi wayoboye umukino, yemeza ko ari penaliti ariko Muhire Kevin ayiteye ayiha umunyezamu mu biganza.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Abanyarwanda bayoboye n’igitego 1-0 ariko mu by’ukuri banahushije ibindi byinshi byashoboraga no kuba byarenze igitego kimwe.

- Advertisement -

Igice cya kabiri kigitangira, Mugisha Didier yahaye umwanya Mbonyumwami Thaiba wasabwaga gutanga ibyisumbuye ku byo mugenzi we yari yatanze mu minota 45 y’igice cya mbere.

Abanya-Sudan bagarukanye imbaraga, ndetse bashoboraga no kubona igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi bwa Jimmy Mulisa, bwari buhagaze bwuma. Ku munota wa 58, Muhire Kevin yahise atsindira Amavubi igitego cya kabiri ku bw’amakosa yakoze na ba myugariro ba Sudan y’Epfo.

U Rwanda rwakomeje gukina rushaka ibindi bitego ariko Abanya-Sudan, bagacishamo bagatanga ibimenyetso bigaragaza ko bashaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 81 w’umukino, David Sebith wari wagiye mu kibuga asimbuye yatsindiye Sudani y’Epfo igitego ku mupira yaherewe ku ruhande rw’ibumoso, maze asiga myugariro Niyomugabo Claude, aragenda awushyira mu rushundura.

Iminota mike yari isigaye, yari iyo gucungana. Ikipe yatsinze yagombaga kubanza kurinda ibyagezweho, ariko kandi iyatsinzwe yashakaga igitego cyo kunganya ariko ntibyayirihiriye ku mukino warangiye, Amavubi atsinze ibitego 2-1. Byatumye amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, maze u Rwanda suzerera Sudan y’Epfo kubera ibitego byinshi rwinjirije i Juba.

U Rwanda rugomba gutegereza umwanzuro wa nyuma wa CAF, uzaba uvuga ko rwakwiyongera ku makipe ya CECAFA azakina CHAN 2024 izabera muri Kenya, Uganda nza Tanzania.

Amavubi yasezeye Sudan y’Epfo
Abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa Ferwafa, Munyantwali Alphonse, barebye uyu mukino
Sudan y’Epfo yagaragaje ko ruhago y’iwabo iri gutera imbere
Mugisha Didier yatanze akazi kenshi ku bwugarizi bwa Sudan y’Epfo
Umunya-Tunisie, ni we wuyoboye uyu mukino
Tuguma yahaye Abant-Sudan akazi gakomeye
Yabagoye cyane
Serumogo Ally yari yafashe umwanya wa Byiringiro Gilbert wavunikiye i Juba
Mugisha Gilbert nta gitego yabonye
Igitego cya Mbere cy’Amavubi
Ruboneka Bosco ari mu batanze byinshi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *