Abayobozi bo mu makipe y’abagore akina shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, arasaba inzego bireba korohereza amakipe y’abangavu akabona ibibuga byiza bibarinda imvune za hato na hato zikomeje kwiyongera uko iminsi ishira.
Uko iminsi yicuma, ni ko ruhago y’u Rwanda ikomeza kugenda izamura urwego ndetse abayikurikira bishimira urwego iriho ubu. Gusa nanone haracyarimo bimwe byo gutunguho itoroshi no gushyiramo umwotso kugira ngo itange umusaruro mwiza wifuzwa.
Bimwe mu bikomeje kugarukwaho mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, ni ibibuga bibi bikinirwaho n’amwe mu makipe akina mu byiciro byose uhereye mu cya mbere kugeza mu bangavu. Gusa iyo bigeze mu bato ho birushaho kuba bibi kuko benshi bahagirira imvune za hato na hato.
Bamwe baganiriye na UMUSEKE, barasaba inzego bireba zirimo izireberera inyungu za ruhago y’abagore mu Rwanda ndetse na Komisiyo Ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko zabemerera amakipe y’abato akajya yakirira aho bakuru ba bo bakinira.
Umwe yagize ati “Mudukorere ubuvugizi, aho ikipe nkuru yakirira abe ari na ho into yakirira. Ubu se rya terambere ry’umukinnyi ryava he? Umwana wavunikiye aha yakunda umupira ate?”
Yakomeje avuga ko hari ikibuga ikipe abereye umuyobozi iherutse kujya gukiniraho, hakavunikira abakinnyi be babiri mu ikipe y’abangavu ndetse umwe ngo habayeho ukuboko kw’Imana yari ahasize Ubuzima.
Muri uyu mwaka w’imikino, hatangijwe shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 mu byiciro by’abangavu n’ingimbi. Ni amakipe ashamikiye ku asanzwe akina shampiyona zitegurwa na FERWAFA.
UMUSEKE.RW