Ikipe ya Body Max Boxing Club ikina umukino w’Iteramakofi mu Rwanda, yahize kuwuzahura ukongera kuba umukino wubashywe kandi ukomeye mu Gihugu nyuma y’igihe abawurimo batumvikana mu bikorwa runaka birimo n’amarushanwa.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Rwanda, bwashyikirije ibikoresho ikipe ya Body Max Boxing Club yiteguye gutegura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga kugeza ibonye uzahagararira Igihugu mu mikino Olempike, ndetse ikaba yanashyizeho umuhigo wo kuzahura uyu mukino mu Rwanda.
Iyi kipe ikina umukino w’Iteramakofi, ibarizwa mu gice cy’i Nyamirambo ndetse ni ho yitoreza. Yiganjemo abakiri bato ariko kandi batanga icyizere muri uyu mukino. Nyuma yo kuyimenya, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, bwahabaye ibikoresho Body Max Boxing Club.
Nyuma yo guhabwa ibi bikoresho, ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko ikiburaje inshinga ari ugutegura abakinnyi kinyamwuga kugira ngo mu gihe cya vuba bazabe bavamo abahagararira u Rwanda mu mikino Olempike.
Kalisa Vicky uyobora iyi kipe, yemeje ko intego ya bo ari uko byibura mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere ari ukuzaba batanga umukinnyi byibura umwe mu mikino Olempike.
Yavuze ko uyu mukino usa nk’uwasigaye inyuma mu Rwanda, ariko bafite bazatanga umusanzu wa bo mu kuwuzamura bahereye ku batoza bakomeye bashyizweho bagasabwa kwerekana umukinnyi wakina imikino Olempike mu myaka ine iri imbere.
Yagize ati “Ubu twongereye imbaraga mu ikipe yacu y’iteramakofe, ubu twazanye abatoza bavuye muri Uganda bafite ubushobozi, ubu mu masezerano twagiranye ni uko mu myaka itatu bagomba kutwereka Umunyarwanda uri ku rwego mpuzamahanga ushobora gukina imikino Olempike kuko ni umukino wasigaye inyuma.”
Uretse ibiganiro Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda bwagiranye n’ubuyobozi bwa Body Max Boxing Club ndetse n’abakinnyi bari baje mu myitozo ubwo basurwaga ku wa 1 Ukuboza 2024, iri Shyirahamwe ryashimiye ubuyobozi bw’ikipe ku bwo gukomeza kuba hafi y’abakinnyi. Ibikoresho abakinnyi bahawe, ni ibiri ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’Iteramakofi.
UMUSEKE.RW