Gasabo: Abanyeshuri babwiwe ko SIDA ishinyitse amenyo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scholaire Kinyinya, giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, basabwe kwamagana no kwirinda imibonano mpuzabitsina nk’imwe mu nzira yihuse umuntu yanduriramo Virusi itera SIDA.

Ni mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA, bwakozwe n’Umuryango Réseau des Femmes mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, ubusanzwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Ukoboza.

Bwakorewe muri Groupe Scolaire Kinyinya (GS Kinyinya), ishuri riri mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, ryigaho abanyeshuri basaga 3,800 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubu bukangurambaga buri muri gahunda z’umushinga SDS-Rwanda, Réseau des Femmes ishyira mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Canda witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affaires Mondiales Canada.

Abanyeshuri biga muri iki kigo, bavuze ko bungutse byinshi bijyanye kuri Sida, uburyo yandura ndetse n’amakuru arambuye kuriyo.

Ndayisenga Jacques, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisimbuye yagize ati “Ubu bukangurambaga bubereye hano bwo kwirinda SIDA nungutse ibintu byinshi. Batwigishije uburyo SIDA yandura n’uburyo ki igira ingaruka ku mubiri w’umuntu.”

Yongeraho ati ” Njye nafashe ingamba zo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Kaliza Pamela, we yavuze ko atahanye ingamba zo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina.

Aimée Beata Mushimiyimana, Umuyobozi wa GS Kinyinya, yavuze muri ubu bukangurambaga bishimiye ko abana bahawe ubumenyi bukomeza kubibutsa icyabafsha kugira ngo ubuzima bwabo bw’ejo hazaza bukomeze kugenda neza.

- Advertisement -

Yagize ati “Kwigisha ni uguhozaho. Ni muri urwo rwego rero twifuza ko ubu bukangurambaga bukomeza kugira ngo urubyiruko turerera hano ruge rubasha kubona amakuru ahagije, yaba ku buzima bw’imyororokere, ariko by’umwihariko mu kurwanya SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Mukeshimana Sélaphine, Umuhuzabikorwa w’Umushinga SDSR-Rwanda muri Réseau des Femmes, yagaragaje ko uburyo batangamo amakuru harimo n’ubukangurambaga mu baturage ndetse n’inyigisho ahantu hateraniye abantu benshi.

Ati “ Ubu bukangurambaga bw’uyu munsi rero bwari bugamije kwibutsa urubyiruko ko Virusi itera SIDA igihari kuko hari abo usanga bariraye bitewe n’uko iyi ari indwara imaze igihe. Twizera rero ko bizafasha abana gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. ”

Uwimana Marie Chantal, Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kinyinya, yatangaje ko bafite uburyo bwinshi bakoresha kugira ngo amakuru ajyanye no kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse n’ubuzima bw’imyororokere muri rusange agere ku rubyiruko kugira ngo bakure bafite ayo makuru hanyuma babashe kwirinda.

Yagize ati “Icyo twakagombye gukora rero ni ugushyira imbaraga mu gutanga amakuru kuko hari igihe kigera abantu bakibwira ko SIDA itakiri indwara ikaze. Ariko iyo abantu bafite amakuru, bakabwirwa ko ubwandu bushya bugihari babasha na bo gufata ingamba ntibumve ko ari ibintu byarangiye.”

Yasabye aba banyeshuri kwirinda icyatuma bisanga banduye Virusi itera SIDA.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu bantu ibihumbi bitanu bandura ku mwaka, abangana na 35% ari urubyiruko, ikigaragaza ko hakwiriye ubukangurambaga bwisumbuyeho.

RBC igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida barenga ibihumbi 220.

RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko abantu bapfa muri rusange ku munsi ari 100, na ho abicwa na SIDA ari barindwi buri munsi.

umuyobozi wa G.S Kinyinya, Aimée Beata Mushimiyimana
Uwimana Marie Chantal, Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kinyinya
Mukeshimana Sélaphine, Umuhuzabikorwa w’Umushinga SDSR-Rwanda muri Réseau des Femmes

UMUSEKE.RW