Imiryango itishoboye 300 yo mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo yishyuriwe Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abakorerabushake (VSO).
Ni muri muganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, ubwo abagize VSO bifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi, watangirijwemo icyumweru cyahariwe ubukorerabushake.
Ni Icyumweru kizasozwa tariki ya 5 Ukuboza hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake.
Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti aho hatewe 2370, mu gihe abaturage bahawe ibindi birenga 1000 byo gutera byiganjemo iby’imbuto.
Ndetse hakaba harabaye igikorwa cyo kwishyurira Mituweli imiryango itishoboye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakorerabushake.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Ubwitange ni isoko y’ibisubizo.”
Muzirankoni Jeannette wo mu Murenge wa Rusororo avuga ko uko imyaka igenda yasobanukiwe umumaro w’abakorerabushake by’umwihariko mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.
Bishimiyimana Jonas usanzwe ari umukorerabushake mu mushinga Twigire mu Mikino Rwanda, yavuze ko nk’urubyiruko rw’abakorerabushake batewe ishema n’uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu mirimo y’amaboko n’ubukangurambaga muri gahunda za Leta.
Yagize ati “Ibi bikorwa byamaze kuducengera tubikora tubikunze kandi twumva dutewe ishema no kuba imbaraga zacu tuzikoresha mu kubaka u Rwanda.”
- Advertisement -
Sarah Shalloner, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere muri VSO, yasobanuye ko iki ari icyumweru cyatangirijweho umunsi mpuzamahanga w’abakorerabushake uzizihizwa tariki 5 Ukuboza, ufatwa nk’ umunsi ukomeye.
Yagize ati “Ni ingenzi cyane nkatwe VSO, ndetse n’abakorerabushake mu rwego rwo kurebera hamwe umusanzu w’abakorerabushake mu iterambere ry’igihugu.”
Akomeza agira ati “Twese turi abakorerabushake kandi dufatanyije twagera kuri byinshi twifuza kugeraho binyuze mu muganda wo gutera ibiti twese twagiyemo. Bigaragara ko twagira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’ihindagurika ry’ibihe.”
Hasobanuwe ko muri iki cyumweru hazakorwamo ibikorwa bitandukanye bigaragaza ishyaka ryo kwitanga muri gahunda zifitiye abandi akamaro n’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bernard Bayasese, yasabye abaturage gukomeza kwita ku biti bahawe, ndetse no gukomeza kwifatanya n’abakorerabushake mu bikorwa bitandukanye bizamura iterambere ry’Igihugu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irashishikariza abaturage bose kwitabira igikorwa cy’ubukorerabushake aho batuye n’aho bakorera hatandukanye.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i GASABO