Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko umwaka utaha, igisirikare cya Uganda kizagaba ibitero simusiga ku bacanshuro bose b’abazungu bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hashize igihe igisirikare cya Uganda kiri muri Repubulika Iharanira Demokaarasi ya Congo mu guhangana n’umutwe wa ADF,wagiye ugaba ibitero bitandukanye muri Uganda.
Bivugwa ko uyu mutwe ukorana bya hafi n’abacanshuro b’ababazungu nabo bamaze igihe mu burasirazubwa bwa Congo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yanyujije kuri X yahoze ari twitter, avuga ko muri Mutarama umwaka utaha, abacanshuro b’abazungu bari muri Congo bazacanwaho umuriro.
Yagize ati “Ngiye gutanga umuburo ku bacanshur b’abazungu bose bakorera mu Burasirazuba bwa Congo . Kuva tariki ya 2 Mutarama 2025,tuzagaba ibitero ku bacanshuro bose mu bice dukoreramo.”
Yongeraho ko yizeye Imana “ itazemera ko hari n’umucanshuro n’umwe usigara mu Burasirazuba bwa Congo umwaka utaha.”
Abacanshuro b’abazungu byakunze kuvugwa ko bafatanya na leta mu guhashya imitwe itandukanye iri muri Congo harimo n’uwa M23 .
Gusa leta ya Congo ntacyo iragira icyo itangaza ku magambo ya Muhooziashobora kutakirwa neza n’ubutegetsi bwa Congo.
UMUSEKE.RW