Gicumbi: Umugabo n’umugore baratandukanye bapfa umwana ufite ubumuga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuyobozi w' Akarere ka Gicumbi ateruye umwana nawe yiyemeje kuzafasha umubyeyi umurera

Mu karere ka Gicumbi , haravugwa ababyeyi b’umwana  w’ imyaka itatu n’igice   bavugwaho amakimbirane yo mu muryango bapfa ko umwana wabo yavukanye ubumuga bw’ amaboko kugeza ubwo batandukana akarerwa  n’ undi mubyeyi nawe ufite ubumuga .

Uyu mwana arerwa n’umubyeyi ufite ubumuga, wafashe inshingano zo kumwitaho, nyuma yuko ababyeyi be bahoraga mu ntonganya n’amakimbirane bapfa ko uwo mwana yavukanye ubumuga batandukanye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Ise umubyara yirirwaga akubita nyina amubwira ko “mu miryango y’ iwabo batabyara ibimuga.”

Gusa nibwo amakuru yamenyekanye haboneka undi mubyeyi nawe ufite ubumuga bw’ingingo ukora akazi k’ uburezi ( Umwarimu) yiyemeza kumurera kuko afite imyumvire imwemerera ko umwana ufite ubumuga ashobora gutera imbere mu gihe yabonye abamushyigikira.

Urera uyu mwana  ni Mutoni Grace nawe afite ubumuga bw’ ingingo akaba akora akazi ko kwigisha ku ishuri rya G.S Kabira mu Murenge wa Rutare.

Gusa avuga ko nta handi akura ubushobozi usibye umushahara atungamo abana bane, harimo abe yabyaye babiri n’ undi mwana arera udafite ababyeyi be hamwe n’ uyu ufite ubumuga.

Mu kiganiro na UMUSEKE  agira ati”  Njye numvishe ko hari umwana wateje amakimbirane hagati y’ababyeyi be kuko yavukanye ubumuga nibwo nagiye kumureba, nyina umubyara ambwira ko ise yirirwaga amuziza ko yabyaye umwana ufite ubumuga kandi mu miryango y’iwabo bitabaho, nibwo nafashe icyemezo cyo kumurera kuri ubu afite imyaka itatu n’igice, nizeye ko azakura agatera imbere kuko ufite ubumuga nawe arashoboye”.

Uyu mubyeyi avuga ko nawe afite ubumuga bw’ingingo z’ amaguru butamworoheye kuko nawe ahora kwa muganga ajya kwivuza bigatuma ubushobozi bwo kubarera bumubera ihurizo kandi nta handi akura ubushobozi usibye umushahara wa mwarimu.

Ati” Nanjye mu minsi ishize namaze amezi atandatu ndi kwa muganga nagiye kubagwa amaguru, ariko abana baba bampamagara bambaza ibyo kurya nkavuga nti noneho bararya iki? mbifatanya n’akazi kuko no kujya aho nigisha birangora bitewe n’urugendo nkora kandi mfite ubumuga bw’ingingo ( amaguru) gusa ndakomeza gukora uko nshoboye ariko nizeye ko imana izadushyigikira bagakura kandi bazavamo abantu bashoboye”.

- Advertisement -

Abaturage bavuga ko ise w’ uyu mwana yatandukanye na nyina kubw’iyi mpamvu y’ ubumuga bigatuma nyina umubyara afata icyemezo cyo kujya asabiriza ku isoko yitwaje uyu mwana, aribwo uyu mwarimu yamumusabye ngo amurere nawe akamubwira ngo namutware.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ababyeyi batagomba guheza abana bafite ubumuga mungo zabo, ababwirako  babohereza ku mashuri, no kumenya ko umwana wese ari nk’ undi kuko ashobora kuvukana ubumuga ariko akazatera imbere.

Ati” Birababaje kubona hari abagifite imyumvire yo Kugumisha abana mu ngo bakabima uburenganzira bwabo bazira ko bavukanye ubumuga. ni imyumvire igomba guhinduka gusa twiteguye gufasha abafite ubumuga nk’uko buri mwaka w’ ingengo y’ imari tubikora”.

UMUSEKE wabajije uyu muyobozi w’Akarere ka Gicumbi  ku bijyanye n’uyu mwana watawe n’ ababyeyi be agira ati “ “Umwana Twamubonye ariko birababaje. Gusa bigaragara ko hari imyumvire ikiri hasi turakomeza kubigisha ( ababyeyi), ariko umubyeyi uri kurera uyu mwana natwe kuri ubu twiteguye kumushyigikira aho azajya agira imbogamizi tuzamufasha kuko umwana ni umugisha ntabwo ari uwo kujugunya, niyo yavukana ubumuga afite uburenganzira nk’ undi wese, ashobora gukura kandi agatera imbere “.

Mu Karere ka Gicumbi habarurwa abafite ubumuga bagera ku bihumbi 14.397 harimo abagore 7.980 n’ abagabo 6.417 bakeneye gushyigikirwa bakiteza imbere mu buryo butandukanye.

UMUSEKE.RW