Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi buhangayikishijwe n’ umubare w’ urubyiruko rwitabira Inteko rusange z’ abaturage ukiri mucye kandi ariho hatangirwa ibitekerezo bishobora gucyemura ibibazo byugarije imibereho yabo.
Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024 ubwo hasozwaga urugerero rw’inkomezabigwi ku nshuro ya 12, igitaramo cy’ inkerabigwi cyasorejwe mu Murenge wa Bukure.
Inteko z’ abaturage ni bumwe mu buryo bwashyizweho n’ ubuyobozi hagamijwe guhuza abayobozi n’ abaturage imbonankubone mu Midugudu batuyemo, bagashakira hamwe uko bakemura amakimbirane ari mu miryango..
Mukandayisenga Denise uhagarariye urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 cyasojwe muri uyu mwaka, nawe ashimangira ko umubare w’ urubyiruko rwitabira inteko z’abaturage ukiri hasi.
Gusa avuga ko hagikenewe ubukangurambaga bwo gufasha bagenzi babo nabo bakifatanya n’ abandi gushaka ibisubizo by’ibibazo biherereye mu midugudu batuyemo .
Ati” Nanjye ndabyemera ko mu nteko z’ abaturage usanga nta rubyiruko rurimo, akenshi usanga baba bagiye ku ishuri ariko hari n’abigize ba ntibindeba bigumira iwabo.”
Akomeza ati “ Gusa mu mihigo twahize twiteguye gushishikariza bagenzi bacu bakitabira inama z’ubuyobozi, byaba ari ibikorwa by’umuganda tugafatanya ndetse haba ari ukwerekana ibitagenda na byo tugatunga agatoki hagashakwa ibisubizo bidufasha kwerekeza mu iterambere .”
Hirwa Serge nawe uri mu rubyiruko rwasoje itorero ry’ Inkomezabigwi avuga ko iyi myitwarire y’ urubyiruko usanga igaragara mu mirenge itandukanye gusa ugasanga akenshi bamwe muri bo baba bagiye mu bikorwa bitabahesha agaciro.
Ati” Twahize imihigo myinshi kandi itandukanye, twiyemeje gufasha bagenzi bacu bataye amashuri bakagaruka kwiga, kubigisha ibyiza byo kwitabira inteko z’abaturage, kubaka uturima tw’igikoni, ibikorwa remezo byangiritse tukabisana, twiyemeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyacu kandi imihigo twahize twiyemeje kuyihigura.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko ikibazo cy’urubyiruko rutitabira inteko z’ abaturage aricyo gituma benshi muri bo batamenya amakuru y’ ibikorwa bibateganyirijwe, kandi aribo biba bifitiye akamaro cyane
Ati” Nabibasabye mu byo twaganiriye, akenshi usanga mu bikorwa by’ umuganda no mu nteko z’ abaturage harimo ibyiciro by’abantu bakuze, ariko n’urubyiruko bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.”
Akomeza ati “Gusa haracyacyenewe ubukangurambaga, ariko babitwemereye mu mihigo bahize ko baradufasha kwigisha bagenzi babo .”
Mu karere ka Gicumbi urubyiruko rwitabiriye itorero ry’ inkomezabigwi ku nshuro ya 12 rugera ku 1837 harimo abahungu 864 n’abakobwa 973 mu itorero ryari rifite insanganyamatsiko igira Iti” Duhamye umuco w’ ubutore ku rugerero rwo kwigira.”
Urubyiruko rusoje itorero rwigishijwe amateka yaranze igihugu, kubaka ubumwe bw’ Abanyawanda, kwihesha agaciro , kurwanya ingengabitekerezo y’ amacakubiri, kwishakamo ibisubizo harimo no kwihangira imirimo.
UMUSEKE.RW