Guhura kwa Kagame na Tshisekedi: Ba Minisitiri bageze muri Angola

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda yicaye ateganye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Congo Kinshasa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ari muri Angola mu gihe habura amasaha make, Perezida Paul Kagame agahura na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangaje ko Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Luanda muri Angola.

Yitabiriye inama ya 7 yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amafoto yasohowe agaragaza ko intumwa z’u Rwanda n’iza DR.Congo zagiranye ibiganiro. Intumwa za DR.Congo ziyobowe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner.

Ibyo biganiro byari biyobowe na Amb. Tete Antonio Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza, 2024 Perezida Paul Kagame azahura na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ku buhuza bwa Perezida João Lourenço.

Perezida João Lourenço aherutse gutangariza muri Africa y’Epfo ko hari icyizere ko Kagame na Tshisekedi basinya amasezerano y’amahoro.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *