Ibyishimo ni byinshi kuri Ufitinema watangiye gukira Kanseri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kwerekeza mu gihugu cy’u Buhinde agiye kwivurizayo Kanseri yo mu maraso, Ufitinema Clotilide, yageneye ubutumwa Abanyarwanda bw’ihumure nyuma y’uko yatangiye gukira.

Tariki ya 8 Ukwakira 2024, ni bwo Ufitinema Clotilide wakiniye ikipe y’Igihugu y’Abagore, yerekeje mu gihugu cy’u Buhinde agiye kwivuza Kanseri yabonetse mu misokoro ye, cyane ko iki gihugu kizwiho ubuvuzi buteye imbere mu kuvura indwara zitandukanye.

Nyuma y’amezi make agiye kwivuza, Ufitinema yishimiye ko ibisubizo byavuye mu bizamini yafashwe, byerekanye ko iyi kanseri yatangiye gushira mu misokoro ye ariko kandi agikurikiranirwa mu Buhinde.

Mu butumwa uyu wakiniye Amavubi y’Abagore yageneye umuryango we, inshuti ze za hafi bakinanye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, yavuze ko yatangiye kumera neza kandi afite icyizere cyinshi cy’uko vuba azagaruka mu Rwanda ari muzima akurikije uko akomeje kwitabwaho.

Ati “Mbanje kubasuhuza. Gusa murabona ko meze neza. Ndakomeye. Aka kanya ndi gushima Imana ko bimaze kuzamo. Uyu munsi bitandukanye n’uko naje meze ndetse n’uko nari meze mu minsi ishize.”

Yakomeje avuga ko mu bizami byo mu misokoro bamaze iminsi bamufata, ibisubizo bimwe byaje bigaragaza ko hari igice kanseri yashizemo [Négative]. Ibi biri mu byo akomeje kwishimira cyane.

Ati “Hari undi musokoro ukomeye basanze hakirimo nkeya. Ni nkeya isigaye mu mubiri wanjye. Urumva ko nenda gukira. Ni ibyo gushima Imana. Ndabasezeranya gukomera. Nizeye ko mu minsi iri imbere tuzishimana nagarutse iwacu mu Rwanda.”

Ufitinema yakomeje asaba abo yageneye ubutumwa bose, ko bakwiye gukomera kuko kugeza magingo aya we yumva afite icyizere cyinshi cyo gukira vuba. Yavuze ko hari ibinini 30 yatumiwe muri Suède agomba kunywa mu minsi 30 kandi bifite imbaraga. Ibi binini yavuze ko bigera mu bihumbi 400 Frw birengaho gato.

Biteganyijwe ko Clotilide azamara amezi hagati y’atandatu n’umunani muri iki gihugu avurwa. Ntiyagiye wenyine ahubwo yajyanye n’umurwaza wari unasanzwe ari inshuti ye ya hafi. Mbere yo kugira ibibazo by’ubu burwayi, yakiniye amakipe arimo Mutunda WFC, Bugesera WFC n’ikipe y’Igihugu y’Abagore.

- Advertisement -
Yakiniye Amavubi
Ibyishimo ni byinshi kuri Ufitinema watangiye gukira

UMUSEKE.RW