Iyamuremye Jean Claude ‘NZINGA’ yakatiwe imyaka 20

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Iyamuremye Jean Claude yakatiwe gufungwaimyaka 20

Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Iyamuremye Jean Claude bahimba Nzinga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2024, igifungo cy’imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro.

Iyamuremye yoherejwe n’u Buholandi mu 2016, kugira ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gufatirwa mu Buholandi mu 2013.

Mbere y’uko uru rubanza rupfundikirwa, urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu Majyepfo rwahaye umwanya Iyamuremye ngo avuge ku gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Mu 2021, Iyamuremye yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, aza kujurira.

Yagejejwe mu Rwanda mu 2016, ashinjwa uruhare mu bikorwa byo kwica abatutsi i Nyanza ya Kicukiro, ETO-Kicukiro, Centre de Santé ya Kicukiro n’i Gahanga muri Kigali, ibyaha we atigeze yemera.

UMUSEKE.RW