Jeannette Kagame yahumurije urubyiruko rwihunza gushinga Ingo

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko ko badakwiye gutinya kujya mu rushako ngo kuko hari ingo zishyamirana ahubwo bagaharanira kubaka umuryango wishimye, wubakiye ku rukundo.

Ni mu butumwa yageneye urubyiruko muri iyi minsi umwaka ugana ku musozo aho bamwe bafata icyemezo cyo gushinga ingo.

Mu butumwa bwe, Jeannete Kagame, yabwiye abitegura gushinga ingo ko buri umwe aba akwiye kwita ku wundi.

Ati “Muri izi mpera z’umwaka nifuje ko twaganira ku gihango cyo kwitanaho no koroherana kw’abashakanye, bakiyemeza gushinga urugo, ruvukamo kandi rukarera umuntu utekanye.”

Asanga abantu bitegura gushinga ingo badakwiye gukurwa umutima n’ingo zishyamirana kubera kutumvikana ku ngingo runaka.

Ati “Kubera ibivugwa ku kubaka urugo, ndetse n’abahitamo kugaragaza ibibi gusa, hari abumva ko nta munezero uba mu rugo.

Ibi ntibyagakwiye kuba akarande, kuko hari ingero nyinshi z’abarushinze rugakomera, bakaba babayeho mu munezero.

Iyo uganira na benshi mu bagize urubyiruko bakubwira ko bumva batagishishikajwe no kubaka urugo. Ibi babihuza n’uko hari ingo nyinshi zitameze neza.
Ntabwo ari cyo gipimo cyatwereka umubano mwiza w’abashakanye, usibye ko nanone nta wakwirengagiza amakuru menshi avugwa ku ngo akenshi ashobora gutera ubwoba no guca intege abatarashinga urugo
.”

Jeannete Kagame asaba abantu kubakira ku rukundo kuko ari rwo rufatiro ruhamye rwo kugira urugo ruzima.

- Advertisement -

Ati “Nk’uko tubizi rero, ntawe usarura icyo atabibye! Urugo rudafite umusingi ukomeye, rutubakiye ku rukundo no mu bworoherane ntabwo rwakubera “Ijuru rito” nk’uko bikunze kuvugwa.”

Kubaka urugo ni umuhamagaro!

Jeannette Kagame, asanga kubaka urugo ari umuhamagaro kandi bikagirwamo uruhare na buri umwe.

Ati “ Umubano no guhuza kw’abashakanye ntibisaba ko bose baba ari intungane cyangwa bahuje imyumvire n’imyitwarire.

Mu Kinyarwanda tuvuga ko “Nta mwiza wabuze inenge”. Buri wese mu bubaka urugo ashobora kugira inenge. Ni byiza rero ko mugenzi we arebana umutima ukunda n’ubworoherane ibyiza asanganywe, kugira ngo amufashe kuba umuntu mwiza kurushaho.”

Akomeza agira ati “Kwikunda ni byiza kandi bigomba kubaho. Ntawabasha gukunda mugenzi we byuzuye we atabanje kwikunda kuko umuntu atanga icyo afite.
Kubera ko ntawakwikunda wenyine ngo bimunyure ku buryo atakenera undi wamwunganira aho adashoboye, niho ibanga ryo gushaka rihera, rikuganisha kubaka urugo, nkuko abakubanjirije babikoze, bigahererekanwa no mu bazadukomokaho ibihe byose.

Avuga ko kubaka urugo  bisaba kugira ibyo umuntu yigomwa kugira ngo abashe kugira urugo rukomeye.

Ati “Kubaka k’umugore n’umugabo ni isôoko y’umunezero usaba kwigomwa no kwirenga kugira ngo urugo rutabera abantu “ikigeragezo”.

Kuba isezerano ryo gushyingirwa ritangirwa kuri alitari cyangwa n’ahandi abantu basengera, bishushanya kwigomwa, bisaba umuntu kwirenga, kugira ngo we n’uwo bagiye gushyingiranwa, babe umwe, batangirane urugendo rushya rw’urugo, nk’uko babyiyemeje.”

Uku kwirenga ni yo mpano ikomeye abashyingiranywe bashobora guhana ,ni igihango gikomeye.”

Madame wa Perezida wa Repubulika , asanga kuba abashakanye hari ibyo batumvikanyeho atariyo mpamvu yatuma bashyamirana.

Ati “Umubano w’abashakanye ukomezwa no kuba buri wese yumva ahawe agaciro, hari umwumva, kandi n’ibyo batumvikanyeho ntibibe impamvu yo gushyamirana, ahubwo bagashakira igisubizo hamwe mu bwumvikane n’amahoro.Ni koko, kubona ingo zidakomeye ni ikimenyetso cy’uko umuryango mugari utameze neza muri rusange.”

Asanga kubaka urugo bitagakwiye kuba umutgo ahubwo ari umugisha.

Yongeraho ko mu gihe habayeho kutagira ibyo abashakanye batumvikanaho, bakwiye kwegera abakuru kugira ngo babagire inama.

Umuryango ni umugisha

Avuga ko  kugira umuryango ari umugisha kandi bidakwiye gushingira ku butunzi.

Ati “Umuryango ni umugisha ukomeye. Umunezero w’umuryango ntabwo ushingira ku butunzi bw’ibifatika. Kugira ngo umuryango ubeho neza unezerewe, ukeneye umwanya wacu, kuganira no gusabana bihoraho hagati y’abana n’ababyeyi bombi.”

Inama ku bifuza kubaka urugo

Madamu Jeannette Kagame agira inama abifuza kubaka urugo kubanza gushishoza.

Ati “Ku bifuza kubaka urugo, mu gihe uhitamo uwo muzubakana, shishoza uhitemo umuntu ufite indangagaciro wifuza kuzabona mu rubyaro rwawe, ariko unazirikana ko nta muntu utunganye, nawe ubwawe udatunganye.Ibi bisaba kwirenga, ariko ni ngombwa kuko ni ko kubaka urukundo rwuzuye, ari ryo pfundo ry’urugo rwiza.

Asanga  u Rwanda rwifuzwa ruhera ku rugo rwiza n’umuryango utekanye bityo  kubigeraho bisaba uruhare rwa buri wese.

Ati “Duhugurane. Twongere duhe agaciro ibiganiro hagati y’abagize umuryango, ibiganiro bihoraho bifasha abashakanye. N’ubwo turi bakuru, nk’ababyeyi banyu ntabwo twifuza guhora ari twe tubaganiriza gusa, twifuza kumva namwe inama zanyu kuko kwiga ari uguhozaho kandi namwe hari byinshi twabigiraho.”

Akomeza ati “Twiteguye kubatega amatwi no kubafasha gusobanukirwa ibyo mudasobanukiwe byabafasha kubaka ingo nziza.”

UMUSEKE.RW