Kamonyi: Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwica umugore we

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Polisi mu Karere ka Kamonyi, yataye muri yombi Muhawenimana Martin w’Imyaka 36 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka  Kagina, Umurenge wa Runda Akarere ka Kamonyi, akekwaho kwica Umugore we .

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko amakuru y’urupfu rwa Mukantarindwa Odette barumenye mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye UMUSEKE ko nta mpamvu iramenyekana yatumye uyu mugabo akekwaho kwica Umugore we.

Ati “Muri raporo dufite y’ingo zibanye mu makimbirane, ntabwo urugo rw’aba bombi rurimo.”

Gitifu Ndayisaba avuga ko uyu mugabo  MuhawenimanaMartin na Mukantarindwa Odette babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ariko akavuga ko ibi bitakwiye kuba intandaro yatuma abashakanye bicana.

Ndayisaba yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, no gutabarana mu gihe bamenye ko hari abafitanye amakimbirane.

Ndayisaba avuga ko Polisi yafashe atazi aho  Muhawenimana afungiwe kubera ko Polisi yamutwaye uyu munsi  mu gitondo  mu gihe iperereza, ku rupfu rw’uyu mubyeyi rikomeje.

Muhawenimana Martin na Mukantarindwa Odette nta mwana bari bafitanye.

MUHIZI ELISÉE

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *